AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyeshuri 15 batawe muri yombi bazira gutwika inzu z’abaturage bakanangiza imyaka yabo

Abanyeshuri 15 batawe muri yombi bazira gutwika inzu z’abaturage bakanangiza imyaka yabo
10-07-2018 saa 10:52' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3118 | Ibitekerezo

Abanyeshuri 15 bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyakeyo riherereye mu gace ka Marani ko muri Kisii mu ntara ya Nyanza mu gihugu cya Kenya, batawe muri yombi aho bashinjwa gutwika inzu 3 z’abaturage barangiza bakanarandagura imyaka yabo.

Aba banyeshuri uko ari 15 bavuye mu ishuri ryabo riherereye muri Kisii berekeza mu biturage bya Metembe na Gekongo bajya gutwika amazu y’imiryango 3 bavugaga ko ariho umunyeshuri mugenzi wabo uherutse kwitaba Imana yarogewe.

Uyu nyakigendera wari inshuti y’aba banyeshuri bagabye igitero mu baturage bakabatwikiraho amazu, yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 7 nyuma y’uko yari amaze iminsi arwaye bikaba byaravugwaga ko yarozwe.

Uretse gutwika amazu agera kuri atatu yo mu bice bya Metembe na Gekongo, ikinyamakuru Daily Nation dukesha iyi nkuru kivuga ko banarandaguye ibigori by’aba baturage ndetse banatemagura insina zari hafi y’amazu batwitse.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Nyakeyo Simon Onsarigo aba banyeshuri bigamo yatangaje ko bose uko ari 15 bari mu maboko ya polisi aho igiye kubakurikirana kuri iki cyaha bakekwaho cyo gutwikira abaturage no kwangiza ibyabo.

Umuyobozi wa Polisi yo mu gace ka Kisii Abdi Hassan yavuze ko bahise bata muri yombi abagera kuri 6 ubwo bari mu bikorwa bwo gutwika inzu z’abaturage abandi baracika, nabo baza gufatwa nyuma.

Hatwitswe inzu eshatu hanangizwa ibihingwa byinshi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA