konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Abanyeshuri 6 bafungiye guharabika ifoto ya Perezida

Abanyeshuri 6 bafungiye guharabika ifoto ya Perezida
16-03-2019 saa 11:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5168 | Ibitekerezo

Inzego z’ umutekano mu Burundi zataye muri yombi abanyeshuri batandatu bo ku ishuri rya Kamuri muri Komine ya Kirundo bashinjwa guharabika ifoto ya Perezida wa Repubulika iri mu gitabo cy’ isomo rya human sciences cyo mu mwaka wa 7.

Aba banyeshuri batawe muri yombi ku wa Kabiri w’ iki Cyumweru bashinjwa kuba baraharabitse ifoto ya Perezida w’ iki gihugu Pierre Nkurunziza mu bitabo 5.

Bose ni abakobwa bari hagati y’ imyaka 15 na 17 batawe muri yombi bari kumwe n’ umuhungu w’ imyaka 13 y’ amavuko ahita arekurwa kuko amategeko y’ iki gihugu atemera gufunga umwana utarageza ku myaka 15 y’ amavuko.

Ababyeyi b’ aba bana barasaba Leta kurekura aba bana kuko nta kigaragaza ko aribo basiribanze iyo foto kuko ibyo bitabo bikoreshwa n’ abanyeshuri benshi.

Umwe muribo ati "Mbere yo gutira ibyo bitabo byari byaratiwe n’ abandi banyeshuri ba Kirundo High School"

Ferdinand Simbaruhije, Umunyamabanga Mukuru wa w’ Umuryango wita ku burenganzira bw’ abana (Fenadeb) yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ariko kandi yibutswa ko mbere y’ uko iperereza rigira icyo rigaragara aba bana ari abere.

Simbaruhije avuga ko aba bana nibahamwa n’ icyaha bazahanishwa amategeko y’ ishuri aho guhanishwa ingingo zo mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha.

Umuyobozi ushinzwe uburezi ku kwego rw’ intara yanze kugira byinshi atangaza kuri iki kirego avuga ko kiri mu nzira zerekeza iy’ inkiko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...