konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Abanyeshuri ba kaminuza birukanwe bazize ubusambanyi bakuriwe inzira ku murima

Abanyeshuri ba kaminuza birukanwe bazize ubusambanyi bakuriwe inzira ku murima
26-04-2018 saa 12:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3425 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Uburezi Umuco na Siporo muri Uganda yakuriye inzira ku murima Abanyeshuri 23 bo muri kaminuza ya ‘Islamic University’ (IUIU), iri mu karere ka Mbale mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Kampala, baherutse kugaragaza ko babangamiwe n’icyemezo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwafashe cyo kubahagarika mu gihe kingana n’umwaka batiga aho baziraga ubusambanyi.

Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Aggrey Kibenge yavuze kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mata 2018, ko aba banyeshuri bagomba gutaha iwabo bakazagaruka ku ishuri ibihano bahawe birangiye cyangwa bagasubira mu nkiko niba bumva bararenganyijwe ariko leta yo ngo nta bundi bufasha yiteguye kubaha mu gihe barenze ku mategeko y’ikigo bigamo.

Minisitiri Kibenge yavuze kandi ko niba umubano hagati y’abakobwa n’abahungu utemewe muri iki kigo ndetse bikaba biri no mu mabwiriza basinyiye baje kwiga muri iyi kaminuza bayazi ndetse bemeye kuzubahiriza amategeko ubwo bemerega kuza kwiga muri IUIU

Yagize ati “Buri sosiyete igira indangagaciro zayo mu kuyobora abantu babamo kandi barabyemerewe. Ntabwo nshobora guhura n’umugore wange inyuma ya minisiteri (aho nkorera) ngo dutangire dusomane ngo ni uko twashakanye. Abakiri bato nabo rero bagomba kubaha uburengenzira bw’abandi”

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Dail Monitor, Kibenge yakomeje avuga abanyeshuri bigaragambije bashobora kujyanwa mu nkiko bagahanwa n’amategeko

"Iyi kaminuza ya IUIU irigenga (Private), mugomba kubaza inama nkuru ishinzwe amashuri makuru na kaminuza. Minisiteri ishobora kugira uruhare mu kumenya niba kaminuza yujuje ibyangombwa bisabwa ngo yemererwe kwakira abanyeshuri, no kumenya niba ibyabakorewe birimo guhonyora ikiremwamuntu cyangwa bidakurikije icyo Itegeko Nshinga ryacu riteganya"

Aba banyeshuri 23 ba Kaminuza ya IUIU bahagaritswe nyuma y’uko bafashwe bari mu mwijima aho bageragezaga gukora ibikorwa bigaragaza abari mu rukundo birimo gusomana n’ibindi biganisha ku busambanyi kandi muri iyi kaminuza ngo ari ikizira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...