konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Abapolisi bakubise umusaza bamwita umurozi byabakozeho

Abapolisi bakubise umusaza bamwita umurozi byabakozeho
25-02-2019 saa 11:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6951 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ umutekano no kurwanya ibiza mu Burundi yatangaje ko yataye muri yombi abapolisi bagize uruhare mu gukoza isoni umusaza w’ imyaka 70 bakamukubitira mu ruhame bamwita umurozi.

Ku wa Gatatu tariki 20 Gashyantare nibwo aba bapolisi bakubitiye uyu musaza ahitwa Mugara ku bilometero 70 mu magepfo y’ umujyi wa Bujumbura.

Ubwo iki gikorwa cyiswe icya kinyamaswa cyabaga, hari abafashe amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, barimo n’ abatavugarumwe na Leta y’ u Burundi nk’ uko byatangajwe na Observateur24.

Mu mashusho yafashwe , humvikana umupolisi umwe avuga ngo ‘munzanire umuhoro mwiza muce ijosi’ abandi ngo ‘kuramo izo sandal uzamure ibirenge ku gikuta”

Uyu musaza utatangajwe amazina yakubitwaga akekwaho kuroga umwana w’ umukobwa bikamuviramo kwitaba Imana.

Umuyobozi w’ Intara ya Rumoge Juvenile Bigirimana yari ahari mu gihe uyu musaza wageze aho akiyemerera ko ari umurozi yakubitwaga.

Minisiteri y’ umutekano mu Burundi yatangaje ko abapolisi babikoze batawe muri yombi, yongeraho babikoze babitumwe n’ abatavugarumwe na Leta y’ iki gihugu.

Yagize iti “Iperereza ku mashusho y’ abapolisi bakorera umusaza ukuze iyicarubozo: Ababikoze bamenyekanye bose batawe muri yombi. Babikoreraga abanzi b’ u Burundi bucya I Geneve habera inama ku burenganzira bwa muntu”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...