AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amerika yateguye amasengesho yo gusengera icyorezo cya Coronavirus

Amerika yateguye amasengesho yo gusengera icyorezo cya Coronavirus
14-03-2020 saa 11:04' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1703 | Ibitekerezo

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira ku isi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020 ari umunsi wahariwe amasengesho mu gihugu hose azaba agamije gusenga Imana ngo ibakize iki cyorezo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko atangaje ko Coronavirus imaze kwibasira Amerika akaba yavuze ko iki gihugu kiri mu bihe bigoye kubera iki cyorezo.
Yagaragaje ko mu bihe byashize igihugu cya Amerika cyagiye kiyambaza Imana kugirango ikirinde mu bihe by’akaga cyabaga kirimo, ubu kikaba kigiye gusenga gisaba Imana kukirinda Coronavirus imaze guhitana benshi muri iki gihugu nk’uko Washington Times ibitangaza.

Yagize ati “Ni ishema rikomeye gutangaza ko ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe ari umunsi w’isengesho ku rwego rw’igihugu. Turi igihugu mu mateka yacyo cyagiye kitabaza Imana ngo ikirinde inagihe imbaraga mu bihe nk’ibi. Aho waba uri hose ndagusaba kujya mu isengesho ukabikora wizeye. Nidushyira hamwe tuzatsinda”.

Perezida Trump kandi yasabye ko mu mpera z’icyumweru gitaha haba habonetse ibikoresho bipima iyo ndwara bingana na miliyoni 1.4 naho mu mpera z’uku kwezi Amerika ikazaba ifite ibingana na miliyoni 5 byo gupima iyi ndwara anatangaza ko Leta zose zigize iki gihugu zigiye kongererwa miliyari 50 z’amadolari yo kwifashisha mu guhangana n’iki cyorezo.

Kugeza ubu icyorezo cya Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimaze kwandura abasaga 1600 muribo abasaga 40 bakaba bamaze guhitanwa nacyo.
Ni mugihe ku isi yose abasaga ibihumbi 120 aribo bamaze kucyandura naho abagera ku bihumbi 5 bakaba barahitanywe nacyo nk’uko imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ibigaragaza.

Kugeza ubu, kimwe no mu bindi bihugu byinshi ibikorwa bihuza abantu benshi muri iki gihugu byarahagaritswe mugihe inteko ishinga amategeko yacyo yatangiye kwiga ku mushinga w’itegeko riteganya ko umuntu wese apimwa iki cyorezo nta kiguzi atanze kandi uwo iyi ndwara igaragayeho agahita yandikirwa ikiruhuko cy’indwara kandi akagihemberwa kugeza igihe azakirira.

Perezida Trump yasabye Abanyamerika bose kwitabira amasengesho yo gusengera Covid-19 kuri iki Cyumweru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA