AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

BREAKING NEWS : Imirwano ikaze yubuye hagati ya M23 n’Ingabo za Congo i Bwiza

BREAKING NEWS : Imirwano ikaze  yubuye hagati ya M23 n’Ingabo za Congo  i Bwiza
16-12-2022 saa 14:06' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2925 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 uratangaza ko igisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa, cyawugabyeho ibitero mu birindiro byawo mu gace ka Bwiza.

Byatangajwe na M23 mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko igisirikare cya Guverinoma ya Congo gifatanyije n’imitwe kiri gukorana nacyo, cyagabye ibitero mu birindiro by’uyu mutwe mu gace ka Bwiza.

Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byerekana ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashaka ko hakurikizwa inzira z’amahoro zo gushaka umuti w’ibibazo.

Uyu mutwe kandi uvuga ko ibyakozwe by’iki gitero bihabanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola yabaye tariki 23 Ugushyingo 2022.

M23 kandi yaboneyeho kwibutsa ko yatanze umuburo kenshi ko ubutegetsi buhagarika ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gace ka Bwiza ariko ko bukomeje kubirengaho, bityo ko uyu mutwe udashobora kubyihanganira kuko n’izi ikomeje kubireba ikicecekera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA