AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Babonye umwana wabo wabuze mu myaka 32 ishize ubwo se yari avuye kumufata muri ’gardienne’

Babonye umwana wabo wabuze mu myaka 32 ishize ubwo se yari avuye kumufata muri ’gardienne’
20-05-2020 saa 12:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6285 | Ibitekerezo

Umuryango wo mu Bushinwa uri mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kongera kubona umuhungu wabo wabuze mu 1988, nyina agahagarika akandi kazi kose akaba yari amaze iyi myaka yose ashakisha umuhungu we.

Uyu mwana yabuze tariki 17 Ukwakira 1988 afite imyaka 2 y’amavuko aburira mu mujyi wa Xian mu ntara ya Shaanxi ubwo yari kumwe na se avuye kumufata ku ishuri ry’inshuke.

Mao Yin kuri ubu afite imyaka 34. Nyina Li Jingzhi yasezeye akazi ajya mu bikorwa byo kumushakisha. Yakwirakwije amafoto arenga 100 000 ariho ubutumwa burangisha uyu mwana mu ntara 10, anagaragara ku mateleviziyo atanga ubutumwa burangisha uyu muhungu.

Avuga ko umuhungu we ari umwana mwiza, uzi ubwenge, kandi ufite ubuzima bwiza. Agashimira ibihumbi by’abantu bamufashije muri iki gikorwa.

Mu kwezi kwa 4 uyu mwaka Polisi y’ Ubushinwa yakiriye amakuru ko hari umuryango wakiriye umwana utari uwawo. Bakoze isuzuma ry’uturemangigo tugaragagaza isano y’amaraso DNA basanga arahura n’ayo muri uyu muryango wabuze umwana.

Polisi ivuga ko uyu muhungu yari yaraguzwe n’umuryango wari warabuze urubyaro, ku madorali 480 y’Amerika bamuhindurira izina bamwita Gu Ningning.

Madamu Li Jingzhi yabwiwe iyi nkuru nziza tariki 10 Gicurasi ku munsi w’ababyeyi b’abagore ‘mother’s day’, ati “Iyi niyo mpano ikomeye nakiriye mu buzima”.

Uyu mugore yashinze umuryango ushinzwe guhuza abana n’imiryango yabo baburanye witwa ‘Baby come back home’. Uyu muryango umaze guhuza abana 29 n’imiryango yabo.

Umaze gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa burenga ibihumbi 14 burangisha abana b’abahungu n’ubutumwa ibihumbi 7 burangisha abana b’abakobwa.

Umuryango glabal missing kids, ushinzwe gushaka no guhuza abana n’imiryango yabo baburanye, uvuga ko buri mwaka abana barenga ibihumbi 100 baburana n’imiryango yabo mu Bwongereza gusa.

Mu bihugu byinshi imibare y’abana baburana n’imiryango yabo ntabwo ikusanywa, gusa muri rusange habarurwa abana barenga miliyoni baburana n’imiryango yabo buri mwaka batarageza ku myaka 18.

Uyu mwana w’umuhungu wari warabuze, iyi niyo foto yafotowe ari kumwe na nyina mu 1988


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA