AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Banki yo muri Kenya yafatiwemo miliyoni 200 z’ amadorali y’ amiganano

Banki yo muri Kenya yafatiwemo miliyoni 200 z’ amadorali y’ amiganano
20-03-2019 saa 12:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1143 | Ibitekerezo

Polisi ya Kenya n’ Urwego rw’ iki gihugu rw’ ubugenzacyaha bafatiye muri banki ya Barclays ishami rya Nairobi amadorali ya Amerika miliyoni 200 y’ amiganano abitse mu mutamenwa.

Umuyobozi DCI George Kinoti, yavuze ko aya madorali yasanzwe mu mutamenwa umwe muyo banki itiza abakiliya.

Polisi ivuga ko uyu mukiliya utatangajwe amazina yari afite gahunda yo kuzatuburira abaturage.
Yahise atabwa muri yombi ubwo yajyaga kuri iyi banki mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ibikorwa by’ ishami rya banki ya Barclays Queensway byabaye bihagaze ubwo abapolisi binjiragamo.

Umukozi ushinzwe gutanga inguzanyo muri iyi banki yavuze ko abakiliya bafite imitamenwa muri iyo banki babaye baretse gukora ku mafaranga yabo ubwo polisi yari mu igenzura.

Ati "Abakiliya bafite imitamenwa mu ishami rya Queensway bahagaritswe gukoraho muri iki gitondo, ubwo polisi yapererezaga kuri utwo dusanduku. Turasaba ubuyobozi iperereza ryimbitse”.

Iri perereza ryakajije umurego nyuma y’ aho mu nzu yo guturamo iherereye ku bilometero 26 uvuye mu mujyi wa Nairobi hafatiwe amafaranga menshi y’ amiganano arimo akoreshwa imbere mu gihugu n’ amanyamahanga.

Ayo mafaranga angana n’ amadorali y’Amerika miliyoni 320 yarimo amayero, amapawundi n’ amashilingi ya Kenya yose yari amiganano.

Polisi imaze guta muri yombi 3 bakekwaho gukora ayo amafaranga ndetse banagejejwe mu nkiko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA