konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Barack na Michelle Obama bongeye guterana imitoma ku isabukuru y’imyaka 26 barushinze

Barack na Michelle Obama bongeye guterana imitoma ku isabukuru y’imyaka 26 barushinze
4-10-2018 saa 16:46' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5263 | Ibitekerezo 2

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika n’umufasha we Michelle Obama bongeye gushimangira urukundo rutavangiye bakundana, ubwo Michelle bagiraga isabukuru y’imyaka 26 bamaranye barushinze.

Mu kwifurizanya isabukuru nziza Barack Obama n’umugore we Michelle Obama babwiranye amagambo aryoshye agaragaza neza umunyenga w’urukundo bombi bahoramo batitaye ko bakuze.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukwakira nibwo Barack Obama n’umugore we Michelle bujuje imyaka 26 basezeranye kuzabana akaramata.

Aba bombi basanzwe bazwiho udushya mu rukundo rwabo nk’abakiri kurambagizanya, bakunze kubigaragaza aho baba bari bari kumwe, haba mu nama, mu birori, mu rugo rwabo no kumbuga nkoranyambaga nka Twitter , Instagram n’ahandi hatandukanye.

Barack na Michelle Obama bahorana udushya nk’umusore n’inkumi bari kurambagizanya

Kuri uyu wa Gatatu ho byabaye agahebuzo kuri bombi ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 26 babanye nk’umugabo n’umugore, umunsi bafata nk’amateka akomeye kuri bo.

Mu magambo yuje imitoma nbateranye banyuze kuri Twitter, Barack Obama yongeye kubwira umugore we Michelle ko ari umuntu udasanzwe mu buzzima bwe.

Yagize ati “Mu myaka 26 tumaranye, wambereye umufasha udasanzwe, wambereye umuntu utuma mpora nseka, umuntu nishimira kuba ndi kumwe nawe ku Isi.”

Mu kumusubiza, Michelle Obama nawe yakoresheje amagambo aryoherereye, amugaragariza ko nawe amukunda urw’iteka n’iteka.

Yagize ati “Urakoze Barack ku bw’imyaka 26 y’urukundo, icyizere n’icyubahiro, no kuba umugabo uhora anzamura mu ntera kandi akanyubahisha njye n’abakobwa bacu. Iteka mporana nawe, mpora nibutswa uburyo uri uw’agaciro kuri twebwe twese.”

Si ubwa mbere aba bombi bagaragarizanye mu ruhame ko bakundana by’ukuri dore ko ubwo Obama yasezeraga ku banyamerika muri Leta ya Chicago, yagize amarangamutima menshi araturika ararira, ubwo yashimiraga umugore we Michele, wamubaye hafi cyane mu kazi gakomeye yari afite ko kuyobora igihugu cy’igihangange nka Amerika.

Si mu magambo gusa urukundo rwabo rugaragarira kuko bagiye banabigaragaza mu mafoto bari mu buryohe mu bihe bitandukanye byabaranze aho batatinyaga no kubigaragaza mu mbaga y’abantu bakora ibikorwa bimwe na bimwe bigaragaza abantu bari mu rukundo nko gusomana, kongorerana n’ibindi.

JPEG - 61 kb

Bihorera mu munyenga w’urukundo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Ntakirutimana Joel Kuya 5-11-2018

urukundo rwanyarwo niko rumera nabana babo bazabikurikize

Nina Kuya 5-10-2018

Jye mbona bakabya kuburyo mbona babikora kuko bari imbere ya camera. Nawe se umuntu mwararanye, ugasohoka wagera imbere yinzu, ukamusoma nkuri mu cyumba. Rwose jye ibyo bakora nta gaciro mbiha, kuko mbona ari nk’ikinamico bibereyemo. Nta kuri na guke mbibonamo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...