AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Bishobora guhindura isura Abadepite bakayoboka M23 nyuma ya nyirantarengwa yahawe FARDC

Bishobora guhindura isura Abadepite   bakayoboka M23  nyuma ya nyirantarengwa yahawe  FARDC
26-10-2022 saa 07:14' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3817 | Ibitekerezo

Abadepite ba Kivu y’Amajyaruguru bahaye ingabo za Leta kwirukana M23 mu gihe cya vuba ndetse Bunagana ikabohozwa bitakunda hakazaba imyigaragambyo izaherekezwa ikangurira abaturage kuyoboka M23.

Ni itangazo ryasohowe n’intumwa za rubanda zihagarariye Kivu y’Amajyaruguru, iryo tangazo Rwadatribune ifitiye kopi ni iryo kuwa 25 Ukwakira 2022,aho abo badepite bahaye ubutumwa Leta yabo ya Kinshasa ko igomba gusaba ingabo zikirukana Umutwe w’iterabwoba wa M23 bavuga ko ushigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.

Baragira bati : “Turasaba ingabo za Leta yacu FARDC kwirukana M23 mu gihe cya vuba ndetse Bunagana ikabohozwa ,bitakunda hakazaba imyigaragambyo kugirango dukomeze kumvikanisha ijwi ryacu nyuma mu gihe byananirana tuzayoboka uruhande rwa M23,kuko ntayandi mahitamo.”

Intambara ihanganihije Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta imaze iminsi itanu yubuye muri teritwari ya Rutshuru.Iyi ntambara yateje guhuzagurika mu banyapolitiki ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,ndetse n’abo mu nzego z’umutekano. Ubwo twandikaga iyi nkuru hari amakuru yavugaga ko agace ka Rubare na Kalengera nako kamaze kugwa mu maboko ya M23.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA