konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Boeing yakuye ku isoko za ndege zimaze guhitana abarenga 300 mu mezi atanu

Boeing yakuye ku isoko za ndege zimaze guhitana abarenga 300 mu mezi atanu
15-03-2019 saa 10:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1318 | Ibitekerezo

Kampani ikora indege za Boeing yakuye ku isoko indege zayo zose zifite marike ya 737 Max nyuma y’ uko zikoze impanuka ebyiri mu mezi atanu zigahitana abarenga 300.

Kuri uyu wa Kane nibwo umuvugizi wa Boeing yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko iyi kampani yabo yahagaritse gucuruza indege zifite marike ya 737 Max.

Yagize ati “Twahagaritse gucuruza Max 737 kugeza tubonye igisubizo”

Iki cyemezo Boeing yagifashe nyuma y’ iminsi ine indege yayo ya marike 737 Max 8 yaguzwe na Ethiopian Airlines ikoze impanuka igahitana abantu 157.

Ni nyuma kandi y’ amezi atanu indege yayo y’ iyi marike yari yaraguzwe na Lion Air ikoze impanuka igahitana abantu 180.
Iyi kampani yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora indege yatangaje ko yahagaritse indege 371.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingendo z’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FAA cyatangaje ko amakuru bakuye ku byogajuru ariyo yatumye bafata ibi byemezo bishya.

Dan Elwell uyobora FAA ku wa Gatatu yavuze ko impande zombi zabonye ko hari isano iri hagati y’ impanuka ry’indege ya Ethiopian Airlines n’ iya Lion Air yo muri Indonesia.

Yagize ati: "Ibimenyetso twabonye aho iryo mpanuka yabereye birasa cyane n’iby’impanuka y’indege ya Lion Air"

Perezida Donald Trump wa Amerika yari yavuze ko FAA ishobora gufata icyemezo cyihutirwa bitewe n’ amakuru yari yakuye aho iyi mpanuka yabereye.

Kampani ya Boeing yo yari yabanje kuvuga ko "ikizeye ko indege zayo za 737 Max nta kibazo zifite".
Dennis Muilenburg, umukuru wa Boeing, avuga ko bari kumwe n’abashakashatsi bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bamenye icyateye izo mpanuka zombi bakaze umutekano w’izo ndege ibyabaye ntibizasubire.

Sara Nelson, Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’ Abakora mu ndege (Association of Flight Attendants-CWA) avuga ko Amerika ifite ikibazo cy’ uko iri kugira isura mbi mu ruhando rw’ ubwikorezi bwo mu ndege.

Yagize ati "Mbere ya byose n’ubuzima bw’abantu. Ariko n’izina naryo rikeneye gukingirwa. Iryo zina naryo si Boeing. Ni Amerika. Icyari cyo Amerika mu byerekeye gukora n’ugukoresha indege kw’isi".

Ibihugu byahagaritse gukoresha indege za Boeing 737 Max 8, na Max 9 birimo Ubuhinde, Ubwongereza, Ubushinwa, u Rwanda Ethiopia, Ubufaransa na Leta zunze ubumwe za Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...