AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Bakoze agashya bashyiraho umunsi umwe gusa wo kwandikisha abanyeshuri

Burundi : Bakoze agashya bashyiraho umunsi umwe gusa wo kwandikisha abanyeshuri
6-08-2019 saa 06:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1068 | Ibitekerezo

Abashinzwe uburezi mu Burundi bashyizeho umunsi umwe rukumbi wo kwandikisha abanyeshuri bazatangira umwaka wa mbere w’ amashuri abanza mu mwaka utaha. Ngo ni mu rwego rwo kwirinda ibibazo byajyaga biterwa no gushyiraho iminsi myinshi yo kwandikisha abana.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ abashinzwe uburezi muri iki gihugu rivuga ko umunsi wo kwandikisha abanyeshuri bazatangira mu wa mbere w’ amashuri abanza mu mwaka utaha ari tariki 20 Kanama 2019 gusa.

Patrice Tuhabonyimana, Umuyobozi w’ u Burezi mu mujyi wa Bujumbura yatangaje ko impamvu yo gushyiraho umunsi umwe gusa wo kwandikisha abana ari mu rwego rwo kwirinda ko umwana umwe yandikishwa mu mashuri menshi.

Yabwiye radiyo Isanganiro ati “Duherutse gusohora itangazo rivuga uko abanyeshuri bo mu wa mbere w’ amashuri abanza baziyandikisha. Ababyeyi twababwiye ko abana tuzabandika tariki 20 z’ ukwa 8, twababwiye ko kwandika bizaba umunsi umwe, bibere umunsi umwe tubirangize kuri uwo munsi. Twasanze iyo dutanze iminsi myinshi hari ababyeyi bandikisha umwana umwe ku mashuri menshi”

Avuga ko byajyaga bibaho ugasanga umwana umwe ababyeyi bamwandikishije mu mashuri menshi bikazatuma hari abana ababura imyanya kandi hari abana bandikishijwe kenshi.

Tuhabonyimana avuga ko uwandikisha umwana yitwaza icyemezo cy’ amavuko kigaragaza amazina y’ umwana n’ amazina y’ ababyeyi. Kwandikisha umwana bikorwa ku buntu.

Indi nkuru y’ uburezi igezweho mu Burundi ni uko kuri uyu wa 6 Kanama 2019 abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bazindukira mu kizami cya Leta gitanga uburenganzira bwo kujya muri kaminuza ku banyeshuri batsinze neza.

Abashinzwe uburezi muri iki gihugu basaba abanyeshuri bazakora icya Leta ko bagomba kwirinda gukopera kuko umunyeshuri ufashwe akopera ahita asezererwa mu kizami cya Leta ibizami bisigaye ntazabikore.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA