AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Congo : Imfungwa 17 zapfiriye muri gereza zizize inzara

Congo : Imfungwa 17 zapfiriye muri gereza zizize inzara
10-01-2020 saa 13:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1402 | Ibitekerezo

Imiryango y’ abagiraneza ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko mu cyumweru gishize imfungwa 17 zishwe no kubura ibiryo.

Iyi miryango ivuga ko iri mfungwa zishwe n’ inzara, kubura imiti no kubura isuku ihagije.

Gereza ya Makala, iherereye mu mujyi wa Kinshasa imaze amezi abiri idahabwa imibyo guteka nk’ uko byemezwa n’ ubuyobozi wa gereza.

Yagize ati “Biteye ubwoba ! Abantu barapfa hafi ya buri munsi”, niko yabwiye BBC.

Bitewe no kuba nta biryo Leta iheruka kubaha izi mfungwa 8000 zitunzwe no kugemurirwa imiryango yazo.

Ubuyobozi bw’ iyi gereza bunahangayikishijwe n’ ubucukike buri muri iyi gereza kuko abayibamo bakubye inshuro eshanu umubare ntarengwa yari yubakiwe.

Imiryango itari iya Leta ivuga ko muri iyi gereza harimo abagororwa barenga 100 barembye cyane hafi yo gupfa kubera imibereho mibi.

Minisitiri wungirije w’ ubutabera muri iki gihugu avuga ko iyi gereza ya Makala iherutse guhabwa amafaranga yo kuyifasha kuzahura imibereho y’ abagororwa.

Célestin Tunda Ya Kasende agira ati “Nibyo habayeho gukererwa kwishyura ba rwiyemezamirimo barahagarika”, niko yabwiye AFP.

Umuryango Fondation Bill Clinton pour la paix niwo wavuze ko imfungwa 17 zimaze gupfa kubera inzara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA