AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Covid-19 : Hari abaherwe bari gusambanya abagore nk’ingurane y’ubukode bw’inzu

Covid-19 : Hari abaherwe bari gusambanya abagore nk’ingurane y’ubukode bw’inzu
16-04-2020 saa 10:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4935 | Ibitekerezo

Komisiyo y’uburenganzira bw’abagore muri Leta ya Hawaii, muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko kubera coronavirus hari abagore bahindutse nk’igicuruzwa kurenza uko byari bimeze mbere.

Nk’uko byatangajwe na Vlaad TV , iyi komisiyo ivuga ko 69% by’abagore basambanyijwe n’abakire nk’ingurane y’amafaranga y’ubukode bw’inzu.

Kevin Block usanzwe yunganira mu by’amategeko abinjira muri iki gihugu niwe wahishuye ibi byaha biri gukorwa n’abafite amazu akodeshwa.

Ati “Abafite amazu akodeshwa aho gusaba kwishyurwa amafaranga bari gusaba ibindi nk’ubusambanyi. Biteye impungenge kuko bene ibi birego biri kwiyongera”.

Khara Jabola-Carolus, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa komisiyo ya Hawaii yita ku burenganzira bw’agabore nawe yemeje aya makuru.

Ati “Biraterwa n’uko hatari harateguwe uburyo bwo kugoboka abagore mu bihe nk’ibi, aho kwinjiza bihagarara hari abaheze aho bari bazindukiye kandi badafite uko basubira iwabo”.

Carolus yavuze ko icyo bagomba gukora ari ukwamagana bene ibi bikorwa abo bagore bagashakirwa ubundi bufasha aho gufatiranwa n’ibihe bibi by’ubukungu batihamagariye.

Iyi komisiyo yashyizeho umurongo wa telefone ngo abagore bari guhura n’iki kibazo batabaze bahabwe ubufasha. Ni 808-586-5757.

Ati “Nyiri inzu nahindura ingufuri y’ inzu ukodesha muri iyi gahunda yo kuguma mu rugo agamije kugusambanya, cyangwa agakora ikindi cyose agamije kugusambanya, icyo ni icyaha gihanwa n’amategeko uzitabaze inkiko”.

Iyi komisiyo yasabye abagore bari guhura n’iki kibazo ko bakwiyambaza abashinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko bakabafasha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA