konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Depite Bobi Wine ngo afitanye isano n’ ibirego byatumye abari abakozi ba MTN bahambirizwa

Depite Bobi Wine ngo afitanye isano n’ ibirego byatumye abari abakozi ba MTN bahambirizwa
24-01-2019 saa 12:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2524 | Ibitekerezo

Ikinyamakuru Dail Monitor kitegamiye kuri Leta ya Uganda cyatangaje ko Robert Kyagulanyi Ssentamu, aka Bobi Wine afite aho ahuriye n’ ibirego byirukanishije abantu batatu bari abayobozi bakomeye muri Uganda bakekwaho imigambi yo guhungabanya umutekano wa Uganda.

Iki kinyamakuru cyavuze ko umwe mu bakora mu nzego z’ umutekano yagitangarije ko Elsa Mussolini wari umuyobozi wa MTN Mobile Money muri Uganda yahambirijwe igitaraganya aregwa uruhare mu gikorwa cyo kohereza amafaranga atatangajwe umubare kuri Depite Bobi Wine Kyagulanyi.

Ntiharamenyekana impamvu ayo mafaranga yoherejwe kuri Bobi Wine gusa ikizwi ni uko Bobi Wine umwaka ushize we n’ urubyiruko rumushyigikiye barwanyije binyuze mu myigaragambyo umusoro ucibwa abakoresheje Mobile money.

Hagaragaye ifoto y’ ikiganiro cyo ku mbuga nkoranya umugore utazwi avuga ko Depite Bobi Wine ari gukorwaho iperereza kubera amafaranga yahawe mu gihe hagabaga imyigaragambyo irwanya umusoro wa 1% ku bakoresha Mobile money.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga yabajijwe niba Robert Kyagulanyi ari gukorwaho iperereza ku nkunga yaba yaragahawe na MTN mu myigaragambyo y’ umwaka ushize ati “Ibyo ntaho bihuriye n’ umutekano w’ igihugu”

Depite Bobi Wine ntiyabonetse ngo agire icyo atangaza kuko ngo ari hanze ya Uganda.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Rob Shuter, ejo yagiranye ibiganiro na Perezida wa Uganda Museveni nyuma y’ iminsi ibiri abakozi batatu ba MTN Uganda birukanywe muri iki gihugu.

Abo bakozi ni Umufaransa Olivier Prentout wari ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Uganda, Umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura wari ushinzwe ibicuruzwa no kubigeza ku bakiriya ndetse n’ Umutaliyani Elsa Mussolini wari umuyobozi ushinzwe Mobile Money.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...