AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Donald Trump n’abana be bari mu mazi abira

Donald Trump n’abana be bari mu mazi  abira
22-09-2022 saa 07:00' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1295 | Ibitekerezo

Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, hamwe n’abana be batatu bajyanywe mu nkiko bashinjwa ko bakoze uburiganya bagatumbagiza agaciro k’imitungo yabo, bigatuma bahabwa inguzanyo mu buryo bworoshye kandi bakishyura imisoro mike.

Ikirego kivuga ko babeshye agaciro k’imitungo yabo irimo inyubako bakageza mu kinyuranyo cya za miliyari z’amadolari, binyuze mu kigo cyabo Trump Organization. Ni uburiganya bwakozwe hagati y’imyaka ya 2011-21.

Trump yamaganye icyo gikorwa, avuga ko ari ubundi buryo bwo kumwibasira.

Abana be bareganwa ni Donald Jr, Ivanka na Eric Trump, n’abayobozi babiri bakuru ba Trump Organization, Allen Weisselberg na Jeffrey McConney.

Ni ikirego cyagejejwe ku bashinjacyaha n’Intumwa nkuru ya Leta ya new York, Letitia James, nyuma y’iperereza ryari rimaze imyaka itatu.

Mu itangazo yasohoye, James yagize ati "Abifashijwemo n’abana be ndetse n’abayobozi bakuru ba Trump Organization, Donald Trump yakabirije agaciro k’umutungo we arenzaho za miliyari, kugira ngo mu buryo bw’uburiganya, yigwizeho umutungo ndetse arenge ku nzira zateganyijwe."

Yavuze ko inyubako ya Trump Tower yabarirwaga agaciro ka miliyoni $327, ari imwe mu zahawe agaciro katari ko.

Ati "Nta apartment yo muri New York City yigeze igurishwa ku mafaranga ari hafi y’aho."

Muri icyo kirego cya paji 222, hagaragaramo ko mu mitungo Trump yazamuriye agaciro mu nyandiko harimo amahoteli, ibibuga bya golf, n’indi.

Byongeye, ngo mu myaka isaga icumi ishize, Trump n’umuryango we bakoze igenagaciro ritari ukuri n’inyandiko z’imari zisaga 200.

Nyamara ngo izo nyandiko zemezwaga na Trump ubwe, Donald Trump Jr, cyangwa Allen Weisselberg wari umuyobozi mu bijyanye n’imari muri Trump Organization.

Muri ubwo buryo bwose, bibarwa ko umuryango wa Trump wigwijeho nibura miliyoni $250, ku buryo Leta ikeneye kugaruza ayo madolari.

Abashinjcyaha bavuga ko apartement ya Trump muri Trump Tower i New York, nubwo yabarirwaga miliyoni $327m nyuma "yo gukabirizwa igiciro", ubaze agaciro kayo kuri metero kare, ayo mafaranga ntiyumvikana.

Apartement yagurishijwe menshi muri iyi nyubako ngo yaguzwe miliyoni $16.5.

Ku rundi ruhande, inyubako ye muri Mar-a-Lago muri Leta ya Florida, Trump Organization yayibariraga miliyoni $739, nyamara intumwa nkuru ya Leta ikavuga ko agaciro kayo kari hafi miliyoni $75, ndetse ko yinjizaga miliyoni zitarenga $25 ku mwaka.

Trump yamaganye ibyo birego, avuga ko uyu mugore yakomeje kugaragaza ubushake bwo kumugendaho, agamije kubaka izina muri politiki.

Ni inyota ngo uwo mugore afite, ku buryo yiyamamarije kuba Guverineri wa New York ntibimuhire.

Mu magambo yanditse kuri Twitter kandi, Trump yanakomoje ku magambo uwo mugore yavuze ubwo yiyamamarizaga kuba intumwa nkuru ya Leta ya New York mu 2018, yita Trump "umuyobozi utemewe n’amategeko", ko ashaka kumukoraho iperereza.

Yamushinje ko arimo "gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko nk’intwaro mu kurwanya abo bahanganye muri politiki."

Ibi byose birimo kuba mu gihe binugwanugwa ko Trump ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2024.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA