AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dr Nyanzi wahimbye igisigo gituka Perezida Museveni yahamijwe icyaha

Dr Nyanzi wahimbye igisigo gituka Perezida Museveni yahamijwe icyaha
2-08-2019 saa 07:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1425 | Ibitekerezo

Umwarimu wa kaminuza Dr Stella Nyanzi yahamijwe icyaha cyo gutuka akoresheje murandasi Perezida Yoweri Museveni, urukiko ntabwo rwahise rutangaza ibihano.

Madamu Nyanzi aregwa ibyaha bibiri ; gutukanira kuri murandasi no kwibasira umuntu mu itumanaho, iki cya nyuma ntabwo kimuhama.

Umunyamakuru wa BBC i Kampala avuga ko nyuma yo gusoma uyu mwanzuro, Stella Nyanzi wari kumwe n’abantu bamushyigikiye, yavuze ko atazabogoza cyangwa ngo atakambe ngo adafungwa.

Yavuze ko abana be badakwiye kubana n’umubyeyi utegekwa kwicara agaceceka imbere yo kurenganywa mu gihugu, ko yiteguye guhara ubwo bubyeyi agahangana n’umunyagitugu.

Mu magambo akomeye, yavuze ko yifuzaga ko na kiriya cyaha cya kabiri kimuhama kuko mu by’ukuri yabikoze agamije kwibasira Perezida Museveni.

Mu kwezi kwa cyenda 2018, Stella Nyanzi yashyize umuvugo kuri Facebook, urimo amagambo y’urukozasoni kuri Perezida Museveni na nyina - wapfuye -, aho yavuze ko yifuza ko Museveni yakabaye yarapfuye ari kuvuka.

Umucamanza yavuze ko ibyo Madamu Nyanzi yanditse, akavuga kenshi mu mvugo mbi imyanya y’ibanga ya nyina wa Perezida Museveni, ari ibintu bihabanye n’ubumuntu, biteye isoni, kandi bigayitse.

Madamu Nyanzi yanze gusaba gufungurwa by’agateganyo, ubu amaze amezi umunani afunze.

Muri Uganda, madamu Nyanzi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu gukoresha imvugo ikomeye arwanya ubutegetsi yita bubi.

Yari yarigeze gufungwa mbere nabwo azira kwanditse kuri Facebook, aho yise Perezida Museveni "akabuno". N’ubu aracyakurikiranyweho icyo cyaha.

Madamu Nyanzi ni umwarimu akaba n’umushakashatsi, mbere y’ibi yari umwarimu muri kaminuza ya Makerere.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA