AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dr Nyanzi watutse Perezida Museveni yakuyemo imyenda imbere ya camera bagiye kumusomera

Dr Nyanzi watutse Perezida Museveni yakuyemo imyenda imbere ya camera bagiye kumusomera
3-08-2019 saa 08:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6569 | Ibitekerezo

Dr Stella Nyanzi, umwarimu akaba n’ umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere yahamije gutuka Perezida Museveni na nyina na nyina wa Museveni witabye Imana ahanishwa gufungwa amezi 18.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo urukiko rwamukatiye gufungwa amezi 18 nyuma y’ uko ku wa Kane rwari rwamuhamije iki cyaha ariko ntahite atangarizwa igihano.

Byari biteganyijwe ko atangarizwa igihano cye binyuze mu buryo bw’ amajwi n’ amashusho bitambuka imbonankubone (video conference) bibuzwa ni uko Dr Nyanzi yahise atangira gukuramo imyenda imbere ya camera no gutuka umucamanza Gladys Kamasanyu.

Dr Nyanzi yasomewe adahari kuko hari hateganyijwe ko aza kujya kuri camera akagaragara mu rukiko binyuze ku mashusho.

Umucamanza yavuze ko igihano cy’ amezi 18 gihagije kuri Dr Nyanzi, bivuze ko azamara muri gereza ya Luzira amezi 9 kuko amaze andi 9 afunze atarakatirwa.

Umucamanza Kamasanyu yavuze ko icyaha cyo gusebanya binyuze kuri internete kiri gufata indi ntera muri iyi minsi bityo ko hakenewe ingamba zo guhangana nacyo.

Kamasanyu yatangaje ko Dr Nyanzi wanditse umuvugo usebya Perezida Museveni akawushyira kuri facebook asonowe ihazabu, gusa igihano uyu mugore Dr Nyanzi yahawe nticyashimishije abamushigikiye bituma bijujutira umucamanza banamutera amacupa y’ amazi nk’ uko byatangajwe na Dail monitor.

Ubu burakari bwacubijwe n’ uko polisi ya Uganda yahise ita muri yombi bamwe mu bashyigikiye Dr Stella Nyanzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA