AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ethiopia yageze ikirenge mu cy’u Rwanda imurika imodoka ikoresha amashanyarazi

Ethiopia yageze ikirenge mu cy’u Rwanda imurika imodoka ikoresha amashanyarazi
28-07-2020 saa 10:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1241 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yamuritse ku mugaragaro imodoka ya mbere ikoreshwa n’amashanyarazi yateranyijwe muri iki gihugu.

Iyi modoka yakozwe ku bufatanye na kampani y’Abanyakoreye ‘Hyundai’ na Haile Gebreselassie uzwi cyane kubera kwiruka ahantu harehare.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe wa Ethiopia byatangaje ko uyu mushinga ugezweho nyuma y’aho Abiy akundishije Umuyobozi wa Hyundai gushyira muri Ethiopia uruganda ruteranya imodoka.

Uru ruganda rwafunguye ku mugaragaro muri Werurwe 2020 rufite ubushobozi bwo guteranya 10 000 ku mwaka.

Ntabwo barasobanura niba izi modoka zigenewe abaturage ba Ethiopia cyangwa niba zizajya zoherezwa hanze y’iki gihugu.

“Imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi sigombwa kuzishariza ugeze ahantu runaka, ahubwo ushobora kongereramo umuriro aho ahari hose”. Niko ibiro bya Minisitiri w’Intebe Abiy byatangaje.

Abiy yavuze ko iri shoramari rizafasha iki gihugu kwigira no kugera ku ntego yo kuba igihugu gitoshye.

Imodoka zikoresha amashanyarazi ntabwo zisohora ibyumba bihumye byangiza ibidukikije. Abiy ati "Nta modoka isohora ibyotsi yagira uruhare mu kurengera ibidukikije"

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo uruganda rw’imodoka rwa Volkswagen rwashyize hanze imodoka zikoresha amashanyarazi ziteranyizwa mu Rwanda mu mushinga uru ruganda rufatanyamo n’ikigo cya SIEMENS byombi bifite ibyicaro bikuru mu Budage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA