AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gen Muhoozi mu mwambaro w’Ipeti riruta ayandi yose -AMAFOTO

Gen Muhoozi mu mwambaro w’Ipeti riruta ayandi yose -AMAFOTO
10-10-2022 saa 10:57' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2004 | Ibitekerezo

Umuhungu wa Perezida Museveni Muhoozi Kainerugaba, mu muhango wabaye kuri uyu wa mbere ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda i Bombo, yambitswe ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye aherutse guhabwa na SE.

Ni mu muhango wayobowe na Se wabo Gen Salim Saleh Akandwanaho usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Gen Salim Saleh afatanyije n’umugore wa Gen Muhoozi Kainerugaba nibo bamwambitse iri peti riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda.

Lt General Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48 y’amavuko uhawe ipeti rya General, yari asanzwe ari Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, icyakora uyu mwanya yawukuweho ku wa 04 Ukwakira 2022.

Ntiharatangazwa inshingano nshya General Kainerugaba yaba yahawe, icyakora asanzwe ari n’umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bya gisirikare.

Abantu batandukanye muri Uganda bateguye ibirori bikomeye byo kwishimira izamurwa rya Gen Muhoozi Kainerugaba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA