AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ibyo wamenya ku muforomo wagenze umuhanda wa km ibihumbi 10 agiye kureba umupira mu Misiri

Ibyo wamenya ku muforomo wagenze umuhanda wa km ibihumbi 10 agiye kureba umupira mu Misiri
19-07-2019 saa 15:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2605 | Ibitekerezo 1

Umuforomo ukomoka muri Zimbabwe yahagurutse mu mujyi wo ku nkombe z’inyanja wa Cape Town muri Afurika y’Epfo yerekeza mu majyaruguru mu mujyi wa Cairo aciye iy’umuhanda agiye kureba igikombe cya Afurika.

Yihanganiye byinshi birimo gukererezwa kubera Visa, kubura kwa murandasi bya hato na hato, imyigaragambyo n’ibindi binyuranye kubera gukunda umupira.

Alvin Zhakata uzwi cyane nka "Aluvah", intego ye yari ukugera mu Misiri ku mukino ufungura igikombe cya Afurika ku itariki 21 z’ukwezi gushize kwa gatandatu, ubwo Zimbabwe y’iwabo yakinaga umukino wa mbere na Misiri.
Gusa ntiyabigezeho kuko urugendo rwe rwabaye rurerure ’nk’iyimuka Misiri’ kurusha uko yabitekerezaga.

Gusa ku bw’amahirwe ye, abamukurikira kuri Twitter batumye amenyekana cyane, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika amuha tike yo kureba umukino wa nyuma wa Senegal na Algeria.

Afurika ntabwo ibanira abanyafurika

Uyu mugabo w’imyaka 32, yageze i Cairo mu cyumweru gishize, amaze iminsi 44 mu rugendo yagenzemo 10,000Km, avuga ko byari ibintu byiza nubwo yagiye agira ingorane.

Yabwiye BBC ati: "Najyaga ntekereza ko ntagira ukwihangana ariko kwihangana kwanjye kwaragerageje kugeza ku rwego rwa nyuma nasanze mfite ukwihangana kurenza uko nabitekerezaga".

Ikindi kidasanzwe kuri we yabonye ni uko umugabane wa Afurika utabanira neza abanyafurika mu bigendanye na Visa no kwambuka imipaka.

Avuga ko yabonye ko abantu benshi basura Afurika bavuye mu Burayi na Amerika bafatwa neza kurushaho.

Ati: "Bimwe mu biciro bya Visa ku bihugu bya Afurika ahubwo birahenze kurusha ibiciro bya visa iyo ushaka kujya I Burayi, gutegereza nabyo bigatinda cyane. Ndifuza ko tugira Afurika itarangwamo imipaka".
Urugendo yarutangiye tariki 27 Gicurasi ahera Afurika y’Epfo, azamuka Zimbabwe, arakomeza Zambia, Tanzania, Kenya, Ethiopia, aca Sudani yinjira mu Misiri.

Yatangiranye na mugenzi we Botha Msila, umunyafurika y’Epfo nawe ukunda umupira, uba hafi y’umujyi wa Cape, bagenda batega za ’lifts’ cyangwa bagatega imodoka rusange.

Ati: "Twashakaga gukora amateka nk’abantu bambere bavuye i Cape bakajya i Cairo baciye iy’umuhanda bagiye kureba irushanwa rya siporo".

Uyu muforomo uba mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe yahuriye na mugenzi we Msila mu myaka ibiri ishize ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Cosafa muri Afurika y’Epfo, bakomeza kuba inshuti no kuvugana.
Yabwiye Msila uburyo mu 2016 yakoze urugendo wenyine rw’inzira y’umuhanda akava i Harare akajya i Kigali mu Rwanda gushyigikira ikipe ya Warriors ya Zimbabwe mu irushanwa rya CHAN ryahaberaga.
Nibwo bahise bafata umugambi wo kuzavana i Cape bakagera i Cairo, banasaba abagiraneza kubafasha kwambikiranya umugabane mu bukangurambaga bise #CapeToCairo.
Gusa izi nshuti zaje gutandukana zigeze ku mupaka wa Kenya na Ethiopia ubwo mugenzi we Msila yimwe Visa bikaba ngombwa ko asubira inyuma.
Ku bagenzi bakoresha umuhanda, Ethiopia yemerera visa abazisabye baciye kuri murandasi gusa.

Mu gihe bari bafite amafaranga asabwa, bari bakeneye ubafasha gushyira amafaranga ku ikoranabuhanga kuri konti zabo. Ariko ubusabe bwabo bwakererejweho iminsi itanu.
Zhakata ati: "Mu buryo bubabaje, ’system’ yabo ntiyakoraga kuko murandasi yari yahagaritswe mu gihugu hose ngo banga ko abanyeshuri bakopera ibizamini. Narahangayitse ku buryo nananiwe no kurya no kwinywera agacupa kanjye".

Msila, asanzwe azwi kuba agenda hose muri Afurika y’Epfo ashyigikira Bafana Bafana n’ikipe y’iwabo Bloemfontein Celtic, we yarababaye cyane kuko bitamushobokeye gukomeza biba ngombwa ko asubira i Nairobi muri Kenya ngo abone uko azataha.

Ikinyamakuru kimwe muri Afurika y’Epfo cyaramugobotse cyishyira itike y’indege yo kumuvana i Nairobi akajya i Cairo, nibura akazakira mugenzi we ahageze n’imodoka.

Ibihe biteye ubwoba cyane

Zhakata yiyemeje gushinyiriza ngo akomeze wenyine kandi yari ageze ahakomeye. Niko byagenze kuko ageze muri Sudani yahasanze imyigaragambyo, inzego z’umutekano ziri guhangana n’abigaragambya ubuzima busa n’ubwahagaze.

Zhakata ntiyarazi uko ibintu bikomeye, yanyuze mu nzira y’abigaragambya ubwo yariho agana ku biro byabahagarariye Misiri muri Sudani i Karthoum.

Ati: "Narabibonaga ko hari ikintu kiri kuba, ariko sinari nzi icyo ari cyo. Abasirikare bari ahantu hose n’abantu bakambwira ko hadatekanye".

Uretse ibibazo bya Visa, ururimi ni indi ngorane. Muri Tanzania avuga ko abantu benshi batashakaga kubavugisha mu cyongereza.
Avuga ko hari abababwiye ko "bagomba kwiga igiswahili ku mashuri". Ko batavugana niba batazi igiswahili.

Muri Ethiopia, yategetswe gusohoka mu modoka ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko amasaha y’umukwabu yari ageze.

Uwo mugoroba yashatse akabari yareberamo umupira w’ikipe ya Zimbabwe agendagenda ahantu henshi anatega za tagisi arahabura, biba ngombwa ko awurebera mu iduka ricuruza ibintu bya siporo.

Yavuze inzoga iryoshye yanyoye ari inzoga yitwa Stella yo mu Misiri, yenda yari iryoshye cyane kuko yari ashoje urugendo. Naho ibiryo biryoshye kurusha ibindi yumvise ari inyama zokeje n’ibigori muri Zambia.

Ikintu cyamubabaje kurusha ibindi ni uburyo ikipe ya Warriors yitwaye muri CAN kuko yasezerewe mu matsinda we ataranahagera.

Ijambo rye kuri uru rugendo Zhaka agira ati: "Niba ukunze ikintu giharanire. Gikurikirane kugeza ukigezeho. Bishobora gutinzwa ariko gutinda si ukwanga ihangane kandi ukomere, kuko uko urugamba rukomera niko intsinzi iryoha”.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Isaïe Kuya 23-07-2019

Stella iraryoha nanjye narayinyoye irandyohera.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...