AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya kuri Kofo, umugore ukora SIMUKADI zicuruzwa henshi muri Afurika

Ibyo wamenya kuri Kofo, umugore ukora SIMUKADI zicuruzwa henshi muri Afurika
1er-09-2019 saa 14:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6487 | Ibitekerezo

Guhanga agashya ni imwe mu nzira zifasha umuntu kwigaragaza. Binyuze ku buhanga afite Kofo Akinkugbe ni umwe mu bantu b’ ikitegererezo muri Afurika mu bijyanye no guhanga ibishya mu ikoranabuhanga.

Niwe mugore wa mbere ufite kampani ikora ikanacuruza simukadi. Mbere y’ uko atangira gukora simukadi igihugu cye cya Nigeria cyatangaga amafaranga menshi mu kugura simukadi mu bihugu by’ amahanga by’ umwihariko u Bushinwa.

Uyu mugore arazwi ahantu henshi mu Isi. Niwe washinze ikigo SecureID Nigeria Ltd ninawe muyobozi mukuru wacyo. Magingo aya acuruza amasimukadi mu bihugu 21 bitandukanye.

Muri 2012 yahawe igihembo cy’ umugore w’ indashyikirwa muri Afurika akaba na rwiyemezamirimo ufite bizinesi ikora neza.

Kofo Akinkugbe yakoze mu mabanki atandukanye imyaka 12, ava muri uru rwego rw’ amabanki ajya kuyobora ikigo cy’ ikoranabuhanga Interface Technologies Ltd. (ITL). Nyuma y’ imyaka 9 ayobora iki kigo nibwo yashinze uruganda rukora amasimukadi.

Kofo akunze gutumirwa mu nama zitandukanye agatanga ikiganiro ku kwihangira imirimo no guhanga ibishya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA