AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo wamenya kuri Madamu Cathy Kezimana wafunzwe ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba umudepite

Ibyo wamenya kuri Madamu Cathy Kezimana wafunzwe ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba umudepite
28-05-2020 saa 13:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3482 | Ibitekerezo

Cathy Kezimana wiyamamazaga ku mwanya w’umudepite mu ishyaka CNL yafashwe hagati mu myigaragambyo arafungwa, yafunguwe by’agateganyo ejo kuwa gatatu, we abona icyari kigamijwe ari ukumuvana mu biyamamaza.

Ishyaka abamo rivuga ko abantu baryo barenga 300 bafunzwe muri iki gihe cy’amatora kubera ibitekerezo no guhitamo kwabo kwa politiki.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, minisiteri y’umutekano mu Burundi yashinje bamwe mu ba-CNL amagambo ahamagarira urugomo, gutukana, ubwicanyi no kugirira nabi abo mu ishyaka CNDD-FDD.

Ku mugoroba wa tariki 05 z’uku kwezi yari avuye kwiyamamaza muri komine Mugongomanga, uwo mugoroba yaraye muri gereza nkuru ya Mpimba.

Madamu Kezimana ati : "Nari ntwaye imodoka nsanga abapolisi bantegeye mu muhanda, banyereka manda yo kumfata bamvana mu modoka banshyira mu modoka yabo banjyana kuri parquet. Banyeretse amagambo navuze ndi muri meeting muri komine yacu, bambwira ko natukanye, ndisobanura. Hanyuma barambwira ngo ntegereze gato bavugane n’abandi bantu nyuma bantwara mu Mpimba".

Madamu Kezimana yabwiye BBC ko hari amashusho yafashwe agaragaza ibyo yavuze byose, ko we abona nta kintu kibi yavuze kandi nta kintu kibi yahamagariye abantu gukora. Ati : "Nibaza ko bifuzaga ko mva kuri liste y’abiyamamaza, barankuyeho, ariko nta kibazo ntakundi".

Aho yari afungiye avuga ko hari abantu benshi bo muri CNL bazanye kuhafungira muri ibi bihe by’amatora. Ati : "Ni benshi cyane b’aba CNL, abagore ni benshi abagabo bo ni benshi cyane kandi niho bakiri. Benshi ni abantu batoya b’abarimyi, badafite n’ababavugira badashoboye kubona ubaburanira, nta kintu na kimwe bafite, ni ibintu bibabaje gusa".

"Niyo mpamvu mvuga nti ndafunguwe ariko ndacyafunze mu mutima wanjye kuko ndatekereza abo bose bafunzwe nta ubavugira, ni amarira gusa"

Madamu Kezimana ubu abujijwe gukora politiki yose kandi buri kuwa mbere agomba kwitaba urukiko rwo mu Kabezi mu ntara ya Bujumbura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA