AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Icyizere gikomeje kuraza amasinde hagati ya M23 na Leta ya Congo

Icyizere gikomeje kuraza  amasinde   hagati ya  M23  na Leta  ya Congo
28-11-2022 saa 06:17' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1697 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Mbere i Nairobi muri Kenya harasubukurwa ibiganiro hagati y’Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Leta y’icyo gihugu bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke muri ako gace.

Ni ibiganiro bibaye nyuma y’iminsi ine umutwe wa M23 usabwe gushyira intwaro hasi ukava mu duce wari wafashe ariko wo ntiwatumiwe muri ibyo biganiro.

Umuvugizi wungirije wa M23, Canisius Munyarugerero yavuze ko batatumiwe, bityo batazitabira inama.

Iyi nama hagati ya Guverinoma ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro irabera muri Safari Park hotel &Casino guhera saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Mbere.

Itangazo ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ari wo watangije ibi biganiro, rivuga ko inama ifungurwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza muri ibyo biganiro ndetse n’itumwa zitandukanye zihagarariye Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nibwo Luanda muri Angola hateraniye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere, yigaga ku gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko intambara ihuje ingabo z’icyo gihugu n’umutwe wa M23.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo gusaba umutwe wa M23 gusubira inyuma ikava mu duce yari yafashe, bitaba ibyo ikaraswaho n’ingabo z’akarere.

Hanemejwe ko imitwe yose irimo na FDLR irambika intwaro hasi igasubira mu bihugu iturukamo, mu gihe hashize igihe igisirikare cya Congo gishinjwa gufatanya n’uwo mutwe mu kurwanya M23.

M23 yasohoye itangazo yemera guhagarika imirwano icyakora ihakana ibyo gusubira inyuma nkuko byari byasabwe. Uwo mutwe ahubwo wasabye guhura n’abahuza muri iki kibazo barimo Perezida João Lourenço wa Angola na Uhuru Kenyatta.

M23 imaze kwigarurira uduce twinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse iri mu birometero bigera kuri 20 uvuye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi biganiro bya gatatu bihuza RDC n’imitwe iyirwanya byagombaga kuba hagati ya tariki 4 na 13 Ugushyingo ariko biza kwimurwa.

Ntabwo haramenyekana urutonde rw’imitwe izajya kuganira na Guverinoma ya Congo icyakora mu Burasirazuba bw’icyo gihugu habarurwa imitwe isaga 130.

Umutwe wa M23 wemeye guhagarika imirwano n’ingabo za leta ya Congo FARDC, itera utwatsi ibyo kurekura ibice bafashe ndetse yihanangira leta ko mu gihe cyose izayirasaho izirwanaho.

Ibi byagaragajwe mu itangazo bashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 25 Ugushyingo 2022, ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa M23, Bertrand Bisimwa.

Ni itangazo risohotse habura iminota mike ngo isaha M23 yari yahawe yo guhagarika imirwano igere, kuko yari yahawe bitarenze saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa Gatanu.

Nk’uko byagarutsweho muri iri tangazo, M23 yavuzeko nyuma y’imyanzuro y’inama yabereye i Luanda muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022, yabasabye guhagarika imirwano ndetse bakayimenyeshwa.

Bagaragaje ko bubashye ibyemezo n’umuhate w’abayobozi bakuru mu Karere, bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 ikaba yasabye ibintu bigomba kubahirizwa, harimo no kuba ingabo za leta ya Congo zitagomba kuyishotora, nk’uko byagarutsweho mu ngingo ya gatatu.

Bagize bati “M23 yemeye guhagarika imirwano nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu, ariko turasaba Guverinoma ya Congo kubaha uku guhagarika imirwano, bitabaye ibyo M23 ifite uburenganzira bwuzuye bwo kwirwanaho no kurengera abasivile bahohoterwa no kubera twahagaritse imirwano.”

Umuvugizi wungirije wa M23, Canisius Munyarugerero mubyo yatangaje nyuma y’iri tangazo yavuzeko bitumvikana kubona basabwa gusubira mu misozi ya Sabyinyo ndetse bagashakwa kwirukanwa mu gihugu cyabo.

Canisius Munyarugerero yashimangiye ko M23 itagomba kuva mu bice bamaze kwigarurira, ati “Ariko se turava mu birindiro twafashe tujya hehe harya, ngo ni muri Sabyinyo harya ? Ntaho tujya, turaguma aho turi.”

Canisius Munyarugerero asobanura umwanzuro uvuga ko mu gihe batavuye mu bice bafashe, abakuru b’ibihugu bazaha ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba uburenganzira bwo kubarasaho, yavuze ko ntakosa bakoze rituma baraswaho, ndetse ko batari abicanyi kuko babereye hariya kurinda abaturage bahohoterwa.

Uyu mutwe wibukije ko utazemera kurebera mu gihe cyose Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu bikorwa Jenoside yateguye nabo bafatanya, ishimangira ko itarebera abaturage bicwa.

Ibindi yasabye nuko abantu bazirikana ko hari amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe ariko akarengwaho na guverinoma ya Congo binyuze mu mikoranire ifitanye n’imitwe ya FDLR, NYATURA, CODEDO, Mai-Mai n’indi mitwe yitwaje intwaro.

M23 yasabye kandi ko yahura n’umuhuza muri ibi biganiro bigamije amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo kuganira uburyo muri iki gihugu hagarurwa amahoro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA