AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Iherezo ry’Umurundikazi wabaga i Kigali wafunzwe ashinjwa gukorana n’Imitwe irwanya u Burundi no kuba Intasi y’ikindi gihugu

Iherezo ry’Umurundikazi wabaga i Kigali wafunzwe ashinjwa gukorana n’Imitwe irwanya u Burundi no kuba Intasi y’ikindi gihugu
4-01-2023 saa 08:17' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 11611 | Ibitekerezo

Urikiko rwa Mukaza mu Mujyi wa Bujumbura rwakatiye Floriane Irangabiye wari warahungiye i Kigali mu Rwanda igihano cyo gufungwa imyaka 10 muri gereza.

Ni mu rubanza rwasomwe ku wa mbere aho yahamijwe ibyaha birimo “Guhungabanya umutekano ku butaka bw’u Burundi no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.”

Yashinjwe gukusanya abarwanyi b’umutwe wa Red-Tabara ufatwa na Leta y’u Burundi nk’umutwe w’iterabwoba imbere mu gihugu no muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho ufite ibirindiro.

Mu isomwa ry’urubanza Irangabiye n’abunganizi be mu mategeko ntibari mu Rukiko gusa bahise bajurira kuko batishimiye iyo myanzuro.

Ku wa 16 Ukuboza 2022 nibwo Floriane Irangabiye wahoze akorana na Radiyo Igicaniro ikorera mu buhungiro yaburanye mu mizi, yahakanye ibyaha byose ashinjwa asaba gufungurwa.

Abunganizi be mu mategeko uko ari batatu barimo uwatumwe n’ishyirahamwe ry’abagore b’abanyamategeko bo mu Burundi bavuze ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano basaba ko yarekurwa agasubira mu buzima busanzwe.

Floriane Irangabiye yatawe muri yombi ubwo yari i Bujumbura mu mpera za Kamena 2022, mu buryo bw’ibanga ku wa 28 Kamena yahise ajya gufungirwa ku biro bikuru by’iperereza mu Burundi.

Icyo gihe byavugwaga ko “akorana n’imitwe yitwaje intwaro hamwe no gukorera iperereza ry’ikindi gihugu.”

Ubu afungiwe muri Gereza nkuru y’Intara ya Muyinga aho atabasha gusurwa n’abo mu muryango we n’inshuti.

Irangabiye ni umugore uzwiho kutarya umunwa kandi azwi nk’udatinya gutunga urutoki ku bibi bikorwa na Leta y’u Burundi mu bice bitandukanye.

Ubwo yajyaga i Burundi benshi bamusabye kubihagarika kubera amagambo yagiye atangaza mu bihe bitandukanye ndetse n’amafoto yifotozanyije n’abo u Burundi bwita abanzi b’igihugu.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’ay’abanyamakuru asaba ko ubutabera bwamurekura kuko ibyo ashinjwa ari ibihimbano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA