AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikihishe inyuma yo kuba Afurika y’ Epfo yafatiriye indege ya Tanzania

Ikihishe inyuma yo kuba Afurika y’ Epfo yafatiriye indege ya Tanzania
26-08-2019 saa 07:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4913 | Ibitekerezo

Afurika y’ Epfo yafatiriye indege ya Tanzania itwara abagenzi kubera amafaranga iki gihugu cyanze kwishyura umuhinzi kibereyemo umwenda wa miliyoni 33 z’ amadorali y’ Amerika kuko cyamutwariye ubutaka n’ indi mitungo.

Indege ya Air Tanzania yafatiriwe ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize igeze mu mujyi Johannesburg ku kibuga mpuzamahanga ‘Tambo International Airport’. Iyi ndege yageze muri Afurika y’ Epfo ivuye mu murwa mukuru w’ ubucuruzi wa Tanazania Dar-Dar-es Salaam.

Umunyamategeko Roger Wakefield wasobanuye kuri iki Cyumweru impamvu yatumye iyi ndege ifatirwa yavuze ko ku wa Gatatu w’ icyumweru gishize aribwo urukiko urukuru rw’ I Johannesburg rwabitegetse.

Mu myaka ya 1980 nibwo guverinoma ya Tanzania yanyaze umuturage wayo igikingi yahingagamo inamunyaga imodoka 250 n’ indege nto 12.

Uyu muturage ufite ubwenegihugu bwa Namibia ariko akaba yaravukiye muri Tanzania umunyamategeko yanze kuvuga izina rye gusa avuga ko mu myaka ya za 1990 guverinoma ya Tanzania yagombaga kumwishyura miliyoni 33 iranije imwishyura miliyoni 20 z’ amadorali gusa.

Amadorali Tanzania yamusigayemo angana na miliyoni 16 z’ amadorali yarikubye kubera kuyabarira inyungu. Magingo aya Tanzania irasabwa kwishyura uyu muturage miliyoni 33 z’ amadorali nk’ uko byatangajwe n’ uyu munyamategeko uzobereye ibijyanye n’ ibyaha byambukiranya imipaka.

Uyu muhinzi amaze imyaka irenga 20 ishize arwana no gushaka uko Tanzania yamwishyura ariko aho kumwishyura yategetse ko atemerewe gukandagiza ikirenge mu gihugu yavukiyemo. Uyu muturage aba muri kimwe mu bihugu bya Afurika y’ Iburasirazuba.

Uyu muturage yiyambaje abanyamategeko bo muri Afurika y’ Epfo kuko iki gihugu cyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga arebana no kurenganura abanyazwe ibyabo kugira ngo arebe ko yasubizwa ibyo Tanzania yamunyaze.

Umunyamategeko Wakefield yatangarije ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko uyu muturage nta yandi mahitamo yari asigaranye kuko Tanzania yanze kubahiriza amasezerano.

Uyu munyamategeko Wakefield akomeza avuga ko Tanzania kugira isubizwe indege yayo biyisaba kubanza kwishyura uriya muturage.

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Tanzania yasohoye itangazo avuga ko indege yabo yafatiwe muri Johannesburg kubera icyemezo cy’ urukiko rukuru rwa Gauteng.

Minisitiri yongeyeho ko Guverinoma ya Tanzania iri gukora ibishoboka byose kugira iyi ndege irekurwe ikomeze ingendo nk’ uko bisanzwe.

Indege yafatiriwe ifite agaciro nka miliyoni 90 z’ amadorali nk’ uko bitangazwa na Wakefield.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA