AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imbere ya Tanzania , Perezida Tshisekedi mu mvugo yeruye yashinje u Rwanda kumuteza ibibazo rwanyuzemo

Imbere ya Tanzania , Perezida  Tshisekedi  mu mvugo yeruye  yashinje u  Rwanda kumuteza ibibazo rwanyuzemo
19-08-2022 saa 09:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2038 | Ibitekerezo

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, yagiriye urugendo rw’akazi rw’umunsi umwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida Felix Tsisekedi.

Perezida Felix Tsisekedi ubwo yakiraga Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania
Yanitabiriye inama y’abagize umuryango ugamije guteza imbere ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo, SADC, yasoje imirimo yayo ikaba yabaga ku nshuro ya 42.

Ni ubutumire yahawe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Samia yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu.

Abaperezida bombi bagiranye ibiganiro imbonankubone (bitari mu muhezo), baganira ku ngingo zitandukanye zireba ibihugu byombi.

Samia wabanje kwitabira inama ya SADC, yatangiye kuva ku wa 17 Kanama 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yahamagariye abagize uyu muryango kwita cyane ku mibereho y’abaturage hibandwa mu kwihaza mu birirwa.

Ikindi ni uko muri iyi nama yahamagariye ibihugu kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire nk’uko ibiro by’umukuru byabitangaje.

Tanzania mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, imyanya myinshi mu nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, ububanyin’amahanga, ubukerarugendo no mu nzego z’ubuzima ndetse no mu inteko Ishingamategeko zirimo abagore.

Perezida Samia kandi yagejeje icyifuzo ku bagize umuryango wa SADC ko igiswahili cyakoreshwa cyane mu bihugu.

Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania

Ibibazo bya Congo byegetswe ku Rwanda

Ku kibazo cy’umutekano mu Karere, Perezida Felix Tsisekedi yavuze ko kuva ageze ku butegetsi yagerageje ko yakubaka amahoro no guturana neza n’abaturanyi.

Ati “Ubu nishimiye kuvuga ko nasuye ibihugu 9 bituranye na Congo kandi nkababwira imishinga ishobora kudufasha twese mu iterambere.”

Yavuze ko ingabo z’Akarere zizajya kugarura amahoro nta gihe nta rengwa zifite, kuko ngo Abagaba Bakuru b’ingabo bamaze guhura. Gusa yemeje ko bamwe batangiye gufata ibirindiro nk’ingabo z’u Burundi mu ntangiriro z’iki Cyumweru zagiye muri Congo.

Felix Tsisekedi yemeza ko inzobere ari zo zishobora kumenya igihe imyiteguro ya nyuma y’izo ngabo izaba yarangiye, ariko ngo gahunda yo iri mu nzira nziza.

Mu ijambo yabwiye Abanyamakuru ari kumwe na Perezida Suluhu, Felix Tsisekedi yashinje u Rwanda “kumuteza ikibazo rwanyuzemo”.

Ati “Dufite inshingano yo kugarura amahoro, si uguca hejuru ikibazo ko ari bwo twagarura amahoro, murabyumva ko ni jye wa mbere byagiraho ingaruka kuko, sinyuzwe n’uburyo Repubulika ya Demokarasi ya congo, igihugu cyange kiri kubaho ubu bitewe n’umuturanyi wacu u Rwanda, niba naruvuga nyamara na rwo rwabaye muri ibi bibazo ariko uyu munsi ni rwo rudeteza ibibazo. Tugomga kubivuga ku mugaragaro.”

Yavuze ko amahoro agomba kugaruka kugira ngo agere ku murongo w’intego yiyemeje kugeraho.

U Rwanda ruvugwa mu bibazo bya Congo rwo rwakomeje kubihakana rugaragaza ko iki gihugu kiri mu binini muri Africa gikwiye gukemura ibibazo byacyo mu mizi aho kubishyiramo abaturanyi “mu byo rwita kurangaza amahanga.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA