AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ingabo za Congo i Sake

Imirwano  ikomeye  hagati ya M23  n’Ingabo za Congo i Sake
28-12-2022 saa 06:34' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1592 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 wagaragaje ko imirwano yongeye kubura hagati yawo n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) aho ubu uyu mutwe werekeje mu gace ka Sake.

Ni imirwano yabayeho nyuma yuko FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR na Nyatura bagabye ibitero kuri uyu mutwe umaze iminsi ugaragaza ko udashaka ko hakomeza kubaho imirwano.

Uyu mutwe wagize uti “Nyuma yuko habayeho ibitero bya FARDC-FDLR-NYATURA, M23 wafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Sake.”

Uyu mutwe uvuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba Igisirikare cya Congo Kinshasa ndetse n’imitwe kiyambaje, bakomeje gushotora uyu mutwe bakaba batifuza guhagarika imirwano.

Uyu mutwe wakomeje ugira uti “M23 yamaze gufata imisozi ya Karale, Karuli, Kisimba mu bilometero umunani uvuye Kirolirwe.”

Ubutumwa bwa M23 buherekejwe n’amashusho y’urugamba yumvikanamo urufaya rw’amasasu agaragaza abasirikare b’uyu mutwe baryamiye amajanja basubizanya mu buryo bw’amasasu n’abariho babarasa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA