konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Impunzi z’ Abarundi zavuzweho guhabwa imyenda ya gisirikare

Impunzi z’ Abarundi zavuzweho guhabwa imyenda ya gisirikare
28-01-2019 saa 13:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2663 | Ibitekerezo

Rimwe mu mashyaka akorera mu Burundi ryavuze ko impunzi z’ Abarundi ziri muri Tanzania ziri guhabwa imyenda ya gisirikare.

Kefa Nibizi tariki 23 Mutarama nibwo yasabye abakozi b’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR gufatira ibihano bikarishye abari gukwirakwiza mu nkambi y’ impunzi z’ Abarundi ziri muri Tanzania imyenda ya gisirikare.

Nibizi yakomeje avuga ko biri gukorwa n’ abafite umugambi wo gutera u Burundi ndetse ko iyo myenda itari gutangwa n’ abakozi ba UNHCR.

Aya makuru ariko Gogo Hukportie, uhagarariye UNHCR muri Tanzania yayamaganiye kure avuga ko nta myenda ya gisirikare iri guhabwa impunzi z’ Abarundi.

Yagize ati “Nta myambaro idakwiriye cyangwa imyenda ya gisirikare biri guhabwa impunzi muri Tanzania. Mu myenda 1 800 000 yarigukwirakwizwa imyenda 1 947 byagaragaye ko idakwiriye guhabwa impunzi isubizwa abashinzwe kuyikwirakwiza”

Iyi myenda ngo byagaragaraga ko ari imyenda yambawe igaragaza ibimenyetso by’ ubusaze.

Si ubwa mbere impunzi z’ Abarundi zivuzweho ibikorwa bigaragaza ko zifite umugambi wo gutera u Burundi, gusa polisi y’ iki gihugu yasabye Nibizi gutohoza neza aya makuru ndetse imubuza gukomeza gukwirakwiza amakuru ivuga ko agamije guteza umutekano muke mu baturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...