AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Intambara nifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ni iyo kurushanwa abakobwa beza - Gen Muhoozi

Intambara nifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ni iyo kurushanwa abakobwa beza - Gen Muhoozi
12-02-2022 saa 06:47' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3630 | Ibitekerezo

Lt General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, avuga ko intambara rukumbi yifuza ko yabaho hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyo kurushanwa abakobwa beza.

Gen Muhoozi umaze iminsi agaragaza ko ashishikajwe no gukemura burundu ibibazo by’u Rwanda na Uganda bimaze imyaka, akomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bususurutsa abantu ndetse bamwe bagatembagara. Akunda kandi muri iyi minsi kugaragaza ko yubaha Perezida Paul Kagame cyane, akanagaruka ku buvandimwe bw’abaturage b’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatandatu, abinyujije kuri twitter yagize ati : "Intambara rukumbi dushaka hagati ya Uganda n’u Rwanda, ni uguhatana tureba abafite abagore n’abakobwa beza kurusha abandi. Dukwiye gushyiraho ayo marushanwa akazajya aba buri mwaka"

Hari abanenga Lt Gen Muhoozi bavuga ko ibyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga bidakwiye umuyobozi ukomeye nka we, ariko hakaba n’abasesengura ibya Politiki bavuga ko ari ubuhanga mu gushaka kurangaza rubanda no kwigarurira imitima ya benshi yirerekana nk’uworoheje witeguye gusabana n’abaturage haba ku ruhande rw’u Rwanda no ku rwa Uganda.

Ibitekerezo byatanzwe ku cyifuzo cya Gen.Muhoozi

https://mobile.twitter.com/mkainerugaba/status/1492382781250355200?cxt=HHwWgICylfGOgbYpAAAA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA