AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inzozi z’ umukobwa w’ imyaka 14 urihira ishuri abanyeshuri 45

Inzozi z’ umukobwa w’ imyaka 14 urihira ishuri abanyeshuri 45
6-08-2019 saa 18:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4019 | Ibitekerezo

Umwana w’ umukobwa w’ imyaka 14 kuri ubu afite abana 45 arihira ishuri, araharanira kuzagirira igihugu cye akamaro yongera umubare w’ abana arihira.

Tanya Muzinda, ukora amasiganwa ya moto avuga ko ashaka kongera umubare w’ abana arihira ishuri ukagera kuri 500.

Magingo aya uyu mwana w’ umukobwa arihira ishuri abakobwa 40 n’ abahungu 5 ateganya kuzongera umubare w’ abo arihira ukagera kuri 500 bazatoranywa mu ntara 10 zigize igihugu cye.

Yagize ati “Inzozi zanjye ni ukuzaraba ndihira ishuri abanyeshuri 500 bo mu ntara 10 bitarenze 2020 nizeye ko Imana nimfasha inzozi zanjye zizaba impamo”

Uyu mwana w’ umukobwa avuga ko yifuza ko abantu bahora bishimye, kandi agasaba ko umwana w’ umukobwa adakwiye kwirengagizwa mu burezi.

Agira agira ati “Rimwe na rimwe njya ntsindwa amarushanwa kuko ntakoze imyitozo ihagije, bitewe no kutabona amafaranga yo kwishyura umutoza, bituma nishyira mu mwanya w’ umukobwa ubona abandi bana bagiye kwiga asigaye mu rugo, agira uburibwe n’ ihungabana rikomeye”.

Tanya Muzinda, niwe mugore wa mbere muri Zimbabwe watwaye isiganwa rya moto akiri muto. Yatangiye gusiganwa kuri moto afite imyaka 5.

Uyu mukobwa amaze gutwara amasiganwa ya moto atandukanye bikaba byaramufashije kumenyekana ku rwego rw’ igihugu no ku rwego mpuzamahanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA