AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Urukiko rukuru rwahagaritse izamuka ry’ amafaranga ya parikingi

Kenya :  Urukiko rukuru rwahagaritse izamuka ry’ amafaranga ya parikingi
5-12-2019 saa 07:40' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 786 | Ibitekerezo

Mu gihugu cya Kenya urukiko rukuru rwahagaritse by’ agateganyo izamuka ry’ amafaranga ya parikingi mu gihe rutegereje kubururanisha ikirego cyatanzwe n’ ihuriro ry’ abakiriya (Cofek).

Cofek yareze guverinoma ya Kenya, ivuga ko itemeranya n’ icyemezo cyo gukuba kabiri amafaranga ya parikingi akava kuri mashilingi 200 akaba amashingi 400. Byari gutangira gushyirwa mu bikorwa uyu munsi tariki 4 Ukuboza 2019 nk’ uko bitangazwa na Nairobinews.

Umucamanza mu rukiko rukuru James Makau yatangaje ko izamuka ry’ aya amafaranga ya pariki rihagaritswe by’ agateganyo mu gihe hategerejwe kuzumva ubusabe bwa Cofek tariki 21 Mutarama 2020.

Cofec ivuga ko kuzamura aya amafaranga bizagira ingaruka mbi ku baturage.

James Makau yabwiye urukiko ko ubuyobozi bw’ umujyi wa Nairobi butahaye umwanya uhagije abagenerwabikorwa mu itegurwa ry’ ishyirwaho ry’ aya mafaranga nk’ uko bisabwa n’ amategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA