AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kenya yirukanye ku butaka bwayo abanyamahanga 17 bazira betting

Kenya yirukanye ku butaka bwayo abanyamahanga 17 bazira betting
17-07-2019 saa 18:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 594 | Ibitekerezo

Urugamba rwo guca imikino y’ amahirwe rumaze igihe kitari kinini rutangijwe na Leta ya Kenya rwageze ku banyamahanga bayoboraga ibigo bikora gutega ku mikino.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisiteri y’ Umutekano mu gihugu yategetse ko abanyamahanga 17 bayoboraga ibigo bikora betting birukanwa.

Bibaye nyuma y’ icyumweru sosiyete y’ itumanaho ya Safaricom itegetswe kureka kunyuzwaho amafaranga yo gutega ku mikino.

Kampani zikorera kuri murandasi ibijyanye no gutega ku mikino zirimo ‘SportPesa’ mu myaka mike ishize zaramamaye cyane muri Kenya ndetse zinakundisha abaturage imikino. Izi kampani zose hamwe zinjiriza guverinoma ya Kenya miliyari 2 z’ amadorali y’ Amerika binyuze mu misoro.

Guverinoma ya Kenya yamaze gushyira umukono ku ibaruwa yirukana mu gihugu abayobozi 17 bayoboraga ibigo bikora betting.

Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka nibwo Leta ya Kenya yashyize yambuye ibigo bikora betting uburenganzira bwo kwamamaza ivuga ko iyi mikino ituma urubyiruko ruhinduka abanebwe.

Tariki 1 Nyakanga 2019 , Leta ya Kenya yanze kongera igihe impushya 19 z’ ibigo bikora betting.

Amakuru y’ uko Minisiteri y’ umutekano mu gihugu yashyize umukono ku ibaruwa yirukana abanyamahanga 17 bazira betting yemejwe na Wangui Muchiri ushinzwe itumanaho muri iyi Minisiteri.

Dail nation yatangaje ko abanyamahanga birukanywe barimo abo muri Bulgaria, Ubutaliyani, Uburusiya na Poland.

Mu cyumweru gishize Leta ya Kenya yasabye ibigo by’ itumanaho guhagarika kunyuzwaho amafaranga ya betting kuko ibyo bigo bya betting impushya zibyemerera gukorera muri Kenya zitaravugururwa.

Ahanini uburyo bwo kwishyura uwariye muri betting no gutega byakorwaga hifashishijwe uburyo bwo kohererezanya amafaranga buzwi ‘M-pesa’.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...