AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

M23 yafashe akandi gace nyuma y’imirwano ikaze

M23 yafashe akandi gace  nyuma y’imirwano  ikaze
30-11-2022 saa 05:16' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3998 | Ibitekerezo

Imirwano itoroshye kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022 yasakiranyije inyeshyamba za M23 n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Maï-Maï, Nyatura mu Mudugudu wa Kishishe muri Gurupema ya Bambo muri Teritwari ya Rutshuru.

Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko yatangiye i saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abaturage benshi bahungiye i Kibirizi n’i Kirema.

Nk’uko amakuru abivuga, inyeshyamba za M23 zigaruriye aka gace zari zarambuwe mu cyumweru gishize nyuma y’imirwano na FARDC n’imitwe irimo FDLR.

Umutwe wa FDLR wiyambajwe na Leta ya Kinshasa mu guhangana na M23 ariko bikomeje kuwuta ku w’amazi kuko bamburwa uduce uko bashoye ibitero kuri M23.

Kugeza ubu abarwanyi ba Mai-Mai APLCS, Nyatura, CMC boherejwe ku bwinshi hagati ya Kitshanga na Chumba, i Bishusha kugira ngo babuze M23 kwigarurira Umujyi wa Kitshanga.

Ni mu gihe mu duce twa Bwiza na Burungu abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bari guhunga kubera kwibasirwa n’abasirikare ba Mai-Mai, FDLR n’indi mitwe yarunzwe i Kitshanga.

Indi mitwe ya Nyatura na Mai-Mai iri kugerageza kugaba ibitero kuri M23 i Katale na Biruma ku muhanda w’igihugu RN2 no hagati ya Nkwenda na Kisharu muri Gurupema ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru.

Umutwe wa M23 uvuga ko utazihanganira ibitero ugabwaho n’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro bafatanyije.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA