AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

M23 yahanuye indege ya FARDC

M23 yahanuye indege ya FARDC
17-06-2022 saa 16:40' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2064 | Ibitekerezo

Umutwe wa M23 watangaje ko wahanuye indege y’igisirikare cya Congo (FARDC), nyuma yo kugabwaho ibitero n’izo ngabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Itangazo M23 yasohoye rivuga ko indege yahanuwe ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi, ubwo bagabwagaho igitero mu birindiro biri ahitwa Kabindi na Tshengereo.

Ni nyuma y’uko M23 itangaje ko yigaruriye utwo duce mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu mu mirwano yabahuje n’ingabo za Congo mu Burasirazuba bw’igihugu muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umutwe wa M23 umaze iminsi ugenzura agace ka Bunagana kari hafi y’umupaka wa Congo na Uganda. Uyu mutwe watangiye kubura ibitero nyuma yo gushing Leta ya Congo kudashyira mu bikorwa amasezerano basinye mu 2013.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA