Umutwe wa M23 ukomeje kwagura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru,muri aya masaha nibwo bimenyekanye ko uyu mutuwe wamaze gushyiraho Ubuyobozi bushya muri Rutshuru n’abo mu duce twose wamaze kwigarurira.
Bwana Wilson Ngarambe yagizwe Adiministrateri wa Teritwari ya Rutshuru akaba asimbuye Col. Luc Albert Nyengele wari warashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi mu cyiswe Etat de siege.
Rwandatribune ivugako nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Rutshuru Col Luc Albert Nyengele yahungiye ahitwa Mabenga ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko umutwe wa M23 irikwerekeza muri ako gace ku buryo naho imirwano ishobora kurota.
Mu butumwa yatanze abucishije kurukuta rwa Facebook Bwana Cedrick Sadiki umwe mu bavuga rikijyana muri Rutshuru yavuze ko ibiro bya Wilson Ngarambe biraba bikorera muri Sheferi ya Bwisha.