AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

M23 yashyizeho umuyobozi w’Umujyi wa Bunagana

M23 yashyizeho umuyobozi w’Umujyi wa Bunagana
28-09-2022 saa 09:10' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3852 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 bwashyizeho umuyobozi mushya w’Umujyi wa Bunagana bamaze amezi arenga 3 bigaruriye.

Uwahawe izi nshingano ni uwitwa Kapalata Sebarimba,aho afite ibiro mu mujyi wa Bunagana.

Umutwe wa M23 uvuga ko bahisemo gushyiraho Sekarimba nka Meya mushya wa Bunagana, nyuma yo kumubonamo ubushobozi kandi bamuganiriza nawe ubwe akabyemera.

Umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congotariki ya 13 Kamena 2022, nyuma y’imirwano ikaze yari imaze igihe ihanganishije uyu mutwe n’abasirikare ba Leta.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa M23, ku murongo wa Telefoni ntiyabasha kuboneka kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA