AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Ruth wakatiwe urwo gupfa azira kwica umukunzi we akomeje kuvugisha benshi - Amafoto

Miss Ruth wakatiwe urwo gupfa azira kwica umukunzi we akomeje kuvugisha benshi - Amafoto
20-07-2018 saa 16:43' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10712 | Ibitekerezo

Ruth Wanjiku Kamande, umukobwa wamamaye cyane muri Kenya ubwo yatorerwaga kuba umukobwa uhiga abandi mu bwiza ahatanye na bagenzi be bari bafunganywe muri gereza yo muri Nairobi, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umucamanza ategetse ko atakirwa urwo gupfa azira kwica umusore bakundanaga.

Ruth Wanjiru Kamande w’imyaka 23 y’amavuko, muri Nzeri 2016 nibwo yambitswe ikamba rya Miss Lang’ata Women’s Prison, bisobanura ko ari umukobwa uhiga abandi mu bakobwa b’imfungwa zo muri gereza ya Lang’ata iri i Nairobi muri Kenya.

Tina Martin ukomoka muri Tanzania nawe ufungiye muri iyi gereza kubera ibyaha bijyanye n’ubucuruzi bw’iyobyabwenge, yambitswe ikamba ry’igisonga cya mbere naho Susan Wairimu ufunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubujura no kwica we yambitswe ikamba ry’igisonga cya kabiri.

Muri ayo marushanwa, Miss Ruth yari ahatanye n’abandi bakobwa 19 b’abagororwa muri iyi gereza, bose akaba yarabashije kubahiga. Uyu mukobwa wari afungiwe muri iyi gereza guhera mu mwaka wa 2015, akaba yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica umusore bakundanaga witwaga Farid Mohammed, ibi bikaba byarabereye i Nairobi muri Nzeri 2015.

Umucamanza Justice Jessie Lesiit yavuze ko uyu mukobwa yishe abishaka umukunzi we bityo urukiko rukaba rwarasanze nta kindi gihano kimukwiye uretse kwicwa. Gutangaza ko Miss Ruth azicwa byakuruye impaka ndende kuburyo bikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abenshi bashingira ku buranga bwe n’uburyo yitwaye neza kuva yafungwa bagasaba ko yagabanyirizwa igihano.

Uyu mukobwa yahamwe n’icyaha cyo kwica umukunzi we niwe wambitswe ikamba

Aha yari kumwe n’uwo mukunzi we Farid Mohammed atarapfa

Uyu niwe musore wishwe na Miss Ruth Wanjiru Kamande

Abakobwa bagera kuri 19 bose bari muri gereza nibo bahataniye iri kamba

Aya ni amafoto ya Miss Ruth mu bihe bitandukanye. Ubu iminsi asigaje ku isi irabarirwa ku ntoki


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA