AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nigeria : Abakobwa 300 bari bashimuswe mu ishuri barekuwe ku neza

Nigeria : Abakobwa 300 bari bashimuswe mu ishuri barekuwe ku neza
2-03-2021 saa 09:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1133 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Intara ya Zamfara muri Nigeri, buraratangaza ko abakobwa bakabakaba muri 300 bari bashimuswe mu ishuri bigamo, barekuwe nta ngurane itanzwe, ubu bukaba bari kwitabwaho.

Byemejwe na Guverineri w’iyi Ntara ya Zamfara, Bello Matawalle wavuze ko abarwanyi bari babashimuse babarekuye nyuma y’ubwumvikane bwabahuje n’ubuyobozi.

Uyu muyobozi avuga ko ari we watangije inzira y’ibiganiro by’amahoro kugira ngo bariya barwanyi barekure bariya bakobwa.

Yagize ati “Nta ngurane yigeze yishyurwa umuntu uwo ari we wese. Nari nakomeje kuvuga ko nta muntu tugomba guha ikintu icyo ari cyo cyose.”

Aba banyeshuri b’abakobwa bari bagizwe ingwate kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bari bashimuwe n’abantu bitwaje intwaro baje barasa bakabakura mu nzu bararamo mu ishuri ryitwa Jangele riherereye muri iriya Ntara.

Guverineri Bello Matawalle yavuze ko abakobwa bari basigaye bataraboneka ari 279 kandi ko bose barekuwe bameze neza ariko ko bajyanywe mu bitaro kugira ngo hasuzumwe niba ntabibazo by’imibiri bafite bitagaragara inyuma.

Iriya Ntara ya Zamfara ni imwe mu zikunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ikunze gushimuta abantu kugira ngo bayihe amafaranga.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA