AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Papa Francis yagaragaye asomana n’ umuyobozi w’ abayisilamu bikurura impaka

Papa Francis yagaragaye asomana n’ umuyobozi w’ abayisilamu bikurura impaka
5-02-2019 saa 09:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5686 | Ibitekerezo

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yagaragaye asomanira mu ruhame n’ umuyobozi w’ umusigiti wa Azhar witwa Sheikh Ahmed al-Tayeb.

Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gashyantare 2019 ubwo Papa Francis yari mu ruzinduko rw’ amateka muri Leta zunze ubumwe za Abarabu.

Ifoto ya Papa Francis na Sheikh Ahmed basomana byimbitse yafatiwe i Abu Dhabi ku murwa mukuru wa Emirates Leta zunze ubumwe z’Abarabu kuri uyu wa 4 Gashyantare nyuma y’ uko aba bayobozi bari bamaze gushyira umukono ku masezerano yo kurwanya inzangano zifatiye ku badahuje ukwemera.

Sheikh Ahmed al-Tayeb , Iman w’ umusigiti ukomeye mu Misiri Al- Azhar yasabye abayisilamu bo mu burengerazuba bwo hagati guhoberana n’ abakirisitu.

Yagize ati “Mukomeze mubane neza n’ abavandimwe banyu b’ abakirisitu kuko ari abafatanyabikorwa mu gihugu cyacu”

Ibi yabivugiye kuri televiziyo mu muhango witabiriwe na Papa Francis murwa mukuru wa United Arab Emirates, Abu Dhabi.

Sheikh Ahmed al-Tayeb yahindukiriye abakiristu arababwira ati “Dusangiye gakondo y’ iki gihugu, ntabwo muri ba nyamuke muri abaturage bafite uburenganzira n’ inshingano mu buryo busesuye”

Kimwe na Sheikh Ahmed al-Tayeb, Papa Francis yasabye ko ubusumbane hagati y’ abayisilamu n’ abakirisitu bo muri aka gace byahagarara bose bakareshya.

Ababonye ifoto ya Papa Francis asomana na Imam Sheikh Ahmed al-Tayeb bayivuzeho byinshi bamwe bagaragaza ko ntacyo bitwaye ariko abandi babibonye nk’ ikimenyetso cy’ uko Isi isatira imperuka.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo birenga 250 byashyizwe kuri iyi foto kuri facebook aho yashyizwe na VOA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA