AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Pasiteri uherutse gutanga ubutumwa kuri coronavirus yahuswe n’uburwayi bushobora kuba ariyo

5-05-2020 saa 20:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4388 | Ibitekerezo

Pasiteri Peter Mitimingi wo mu iterero Warehouse Christian Centre (WCC) yaguye mu bitaro bya Muhimbili National Hospital iwabo muri Tanzania.

Uyu muvugabutumwa yari ikirangirire cyane kubera kubwiriza ubutumwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo izijyanye no gutereta no gushinga urugo. Pasiteri Mitimingi yitabye Imana ejo ku Cyumweru nk’uko byemejwe n’umuyobozi wungirije w’

Mu butumwa yari aherutse gutanga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasabye abayobozi ba Tanzania, baba abayobora inzego za Leta, abayobora amadini n’abandi gutanga ubutumwa bw’ihumure aho gutanga ubutumwa bukura abantu imitima ku cyorezo cya coronavirus.

Ubutumwa yatanze mu mashusho yashyize kuri instagram tariki 28 Mata, yasabye abanyatanzania kwiringira Imana ababwira ko ariyo izabakira covid-19.

Agira ati "Ndashaka gusaba abayobozi, abayobozi bose tushyire imbaraga mu kubwira Abanyatanzania COVID-19. Nabonye hari abayobozi bari gutera ubwoba abaturage, inshingano ikomeye y’umuyobozi ni ugutanga ubwiringiro no kwereka abaturage ko barinzwe”

Akomeza agira ati "Tugomba gukomeza gutanga icyizere mu kibazo icyo aricyo cyose kubera ko twizera Imana kandi igiye kurangiza COVID-19”.

Inshuti ya nyakwigendera akaba n’umuyobozi wungirije mu itorero rya WCC yavuze ko Pasiteri Peter yari arwaye diabete. Ngo imvura yamunyagiriye Arusha, bimutera umusonga uramuhitana.

Samweli yagize ati “Yari arwaye diyabete, imvura yamunyagiriye Arusha bimutera umusonga niwo wamuhitanye”

Abaganga bavuga ko umusonga na Covid-19 bihuje ibimenyetso. Mu bihugu bitandukanye ku Isi hari abantu bari kuvura abantu baziko barwaye umusonga bakazasanga yari covid-19 batabizi. Umusonga ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bya covid-19.

Mu gihugu cya Kenya mu bitaro byitiriwe Kenyatta niho abaganga bapimye umuhungu w’imyaka 2 bagira ngo arwaye umusonga nyuma baza gusanga ari covid-19.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...