AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Perezida Magufuli yanenze abikomye umuyobozi wahanishije abanyeshuri inkoni

Perezida Magufuli yanenze abikomye umuyobozi wahanishije abanyeshuri inkoni
5-10-2019 saa 14:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2891 | Ibitekerezo

Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuri yashimye umuyobozi wahanishije abanyeshuri inkoni anategeka ko abo banyeshuri birukanwa.

Amashusho yahanahanywe ku mbuga nkoranyambaga kuwa Kane agaragaza burugumesitiri w’intara ya Mbeya, Albert Chalamila, arimo akubitira abanyeshuri imbere ya bagenzi babo bashinjwa ko batwitse dortoir yabo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Selemani Jaffo, yavuze ko ntategeko ryemerera burugumesitiri guhana abanyeshuri.

Perezida Magufuri we yashyigikiye iki gikorwa anategeka ko abo banyeshuri birukanwa.

Yagize ati :“ Navuganye na burugumesitiri w’intara ya Mbeya, kandi namubwiye ko yakoze igikorwa cya ngombwa mu kunyuza akanyafu kuri abo bana.”

Nubwo perezida Magufuri yashyigikiye iki gikorwa, uyu mu burugumesitiri we yaranenzwe cyane kuri iki gikorwa cyo guhanisha aba bana inkoni aho bamwe bamushinja ko ari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Magufuri yongeye ho ko “ Abo bavuga ko ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu bakwiye kuriha izo dortoir zatwitswe kuko yubatswe ku nkunga y’abaturage ba rubanda rugufi.”

Perezida Magufuri yanasabye ko amategeko ajyanye no guhanisha abana inkoni yahindurwa kugira ngo ahe ubwo burenganzira n’abarimu aho kuba ubw’umuyobozi w’ishuri nk’uko bimeze ubu.

Yagize ati: " Tugomba kuba mu gihugu gifite uburere, tugire abana bafite uburere ni nabo bazubaka igihugu"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...