AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Nkurunziza witabye Imana hashize umwaka ahanuriwe ko agiye gupfa

Perezida Nkurunziza witabye Imana hashize umwaka ahanuriwe ko agiye gupfa
9-06-2020 saa 22:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 25311 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 9 Kamena 2020, guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Ibi bibaye mu gihe muri Kamena umugabo wo mu Burundi witwa Pierre Barakikana, uzwi ku izina rya Muhanuzi yahanuye ko hagiye kuba umuhengeri uzatwara ubuzima bwa Perezida Nkurunziza.

Icyo gihe uyu mugabo Pierre Barakikana ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza yahise atabwa muri yombi nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko Perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi.

Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego z’ibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.

Icyo gihe abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza.

Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gereza ya parike ya Makamba ku wa 03 Kamena nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.

Pierre Barakikana atabwa muri yombi

Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe.

Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu.Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”

Perezida Nkurunziza yitabye Imana nyuma yo gushyira mu bikoerwa ibyo yavuze kuko yavuze ko atazongera kwiyamamaza, kandi koko mu matora u Burundi buvuyemo ntabwo yiyamamaje.

Nkurunziza yitabye Imana mu gihe umugore we Denise Bucumi Nkurunziza nawe ari kuvurirwa mu bitaro byo muri Kenya, bivugwa ko yaba yaranduye icyorezo cya covid-19.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abari kuvuga ko uyu mugabo w’imyaka 55 nawe ashobora kuba yazize covid-19, gusa amakuru yatanzwe na guverinoma avuga ko yazize indwara y’umutima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA