Umuryango Ntabariza SPF, yanyuzwe n’ imbabazi Perezida w’ u Burundi Perre Nkurunziza yahaye zimwe mu mfungwa zifite umwihariko.
Mu kiganiro n’ abanyamakuru kuri uyu wa 3 Mutarama , Jean-Marie Nshimirimana uyobora uyu muryango yagize ati “Turashima byimazeyo icyemezo umukuru w’ igihugu yafashe”
Nshimirimana yasabye Minisitiri w’ Ubutabera mu Burundi nawe gutera intambwe agashyira mu bikorwa icyemezo cyo kurekura abagore batwite inda ku mezi atatu kuzamura n’ abonsa nk’ uko Perezida Nkurunziza yabisabye mu ijambo risoza umwaka wa 2018.
Uyu muyobozi yavuze ko bafite amakuru ko hari abagororwa bajya bagumishwa muri gereza kandi barahawe imbabazi.
Ntabariza SPF yasabye abagororwa bahawe imbabazi kuzitwara neza ubwo bazaba bamaze kurekurwa.
Nk’ uko Perezida Nkurunziza yabivuze mu ijambo risoza umwaka wa 2018, abemerewe imbabazi ni abakatiwe igihano kitarenze imyaka 5 bakaba bamaze kimwe cya kabiri cy’ igihano bafunze, abagore batwite, abonsa n’ abafite ubumuga.