AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Perezida Trump ngo nareke kugira Covid-19 ikibazo cya politike

9-04-2020 saa 15:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2311 | Ibitekerezo

Umuyobozi mukuru w’ Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, arasaba ko abantu bagira ubumwe mu kurwanya icyorezo cya coronavirus, ni mu gihe uwo muryango wanenzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Dr Tedros Ghebreyesus yashimagije ibikorwa na OMS, anasaba ko abantu bareka kugira covid-19 ikibazo cya politike.

Ni mu gihe Perezida Trump avuga ko agiye kureba uko yahagarika imfashanyo itangwa na Amerika muri uwo muryango.

Trump ashinja OMS ko yegamiye cyane ku ruhande rw’u Bushinwa.

Dr. Tedros yamaganye ayo magambo, agashimangira ati "Turi kumwe n’ibihugu byose, kandi nta vangura rituranga".

Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru ejo ku wa Gatatu yavuze ko uwo muryango "ugomba kwerekana neza ibikorwa ushira imbere".

Avuga ko Amerika igiye gukora umwiherero kugira ngo ifate umwanzuro niba ishobora guhagarika umusanzu wayo muri OMS.

Ati: "Babanje kuvuga ko ari ibinyoma. Tugiye guhagarika amahera dutanga muri OMS”.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Mike Pompeo na we ejo ku wa gatatu yabwiye abanyamakuru ko ubutegetsi burimo kwiga ku nkunga Amerika iha OMS.

Pompeo ati: "Imiryango igomba gukora no kwerekana ko arimo akora ibyo yiyemeje".

Covid-19 yabonetse bwa mu kwa 12 umwaka ushize mu mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, ababa muri uwo mujyi ubu bongeye kwemererwa gusohoka nyuma y’ibyumweru 11 muri gumamurugo.

Tedros ntafise ubwoba ko Amerika yahagarika inkunga yayo. Ejo ku wa Gatatu, Dr Tedros yagize ati “Ndabasabye, mugire ubumwe mu gihugu cyose, reka kugira Covid-19 ikibazo cya politike".

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu gifite abarwayi benshi ba coronavirus (435,167), mu gihe Ubushinwa bwagaragayemo bwa mbere iyi virus bugeze ku mwanya wa 7 mu bihugu bifite abarwayi benshi, magingo aya bufite abarwayi 81,865.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...