AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Burundi bwahagaritse ibigo byacuruzaga amafaranga(forex bureau), menya impamvu

U Burundi bwahagaritse ibigo byacuruzaga amafaranga(forex bureau), menya impamvu
8-02-2020 saa 12:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4992 | Ibitekerezo

Banki nkuru y’ u Burundi BRB yatse impushya ibigo byose byakoraga akazi ko kuvunja amafaranga. Umuyobozi wa BRB Ciza Jean, yasinye ku itangazo rivuga ko iyi ngingo izatangira kubahirizwa tariki 15 Gashyantare 2020.

Ciza avuga ko ibyo bigo bitashoboye gukurikiza ibiri mu rwandiko rwerekana uko amafaranga mvamahanga avunjwa, ibyo ngo bikaba byaragize ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

Mu kwezi kwa 9 umwaka ushize, banki nkuru y’igihugu, BRB, yasohoye itegeko rishyashya rigenga ubucuruzi bw’amafaranga hagamijwe kurwanya ababwihisha bagacuruza amafaranga ku biciro by’umurengera.

Ciza ategeka abafite amazu yo kugura no kugurisha amafaranga y’agaciro gukuraho vuba na bwangu ibyapa n’ibindi bimenyetso biyaranga.
Amenyesha ko kuva ubu, amazu yemerewe kugura no kugurisha amafaranga mvamahanga ari ayegamiye ku mabanki.

Mu rwandiko rwasohowe ku wa 15 Nzeli umwaka ushize wa 2019, buri shyirahamwe ryasabwe kuvunja amafaranga ryisunze igiciro cyashinzweho na banki nkuru y’igihugu "ritarengeje inyungu y’ibice 15%".

Iyo ngingo isa n’iyagoranye gushyirwa mu bikorwa, ari cyo cyatumye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, BRB isohora itangazo, aho yamgana ko amashyirahamwe n’amazu acuruza amafaranga y’agaciro adakurikije amategeko azafatwa nk’ahungabanya umutekano w’igihugu.

Kuva u Burundi bwakwinjira mu ngorane za politike mu mwaka wa 2015, ibihugu bimwe bimwe byahoze bifasha u Burundi byahagaritse imfashanyo byahaga iki gihugu, ibintu byagize ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, bituma kandi amafaranga y’agaciro abura.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA