AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

UNHCR yatahuwemo ruswa yo ku rwego rwo hejuru

UNHCR yatahuwemo ruswa yo ku rwego rwo hejuru
10-04-2019 saa 11:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1753 | Ibitekerezo

Ikinyamakuru NBC News cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyashyize ahagaragara igice cy’ ubucukumbuzi kimaze amezi 7 gikora kuri ruswa iri mu nkambi z’ impunzi.

Inkambi iki kinyamakuru cyasanzemo ruswa ni izo Kenya, Uganda, Ethiopia, Libya na Yemeni.

Icyo cyegeranyo kigaragaza ko hari abakozi b’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR baka ruswa abagenerwabikorwa kugira babahe ubufasha.

Aho ngo ni mugihe bagiye gusaba ubuhungiro mu bindi bihugu (réinstallation) aho basabwa amadolari 5000 ku muntu, mu gihe cyo gutanga ibiribwa cyangwa kujya kwivuriza hanze y’ikambi.

UNHCR yamaganye icyo cyegeranyo ivuga ko gishobora kubangamira impunzi zikeneye kwimurirwa mu bindi bihugu.

Gusa ku rundi ruhande yemera ko bishobora kubaho umukobwa akaba umwe agatukisha bose.

Yongerako iti : "Nk’uko no mu yandi mashyirahamwe bimeze, ntihabura abantu bakora ibinyuranyije n’ amategeko bakagira ingeso mbi. Nicyo gituma dufite inzego zidufasha gucunga, inzego zakomejwe mu myaka ibiri ishize, kandi kandi tuzakomeza kozongerera ubushobozi”.

Icyo cyegeranyo kivuga ko hari abantu bigira abakozi ba UNHCR bakabeshya abantu ko bazabafasha kujya mu bindi bihugu ariko bagamije kubambura utwabo.

UNHCR ivuga ko bimaze kuba inshuro nyinshi gusa ngo byafatiwe ingamba.

Yagize iti “Kuko tudashobora gufata abo bantu twahuguye impunzi kugira ngo zigire ubumenyi bwo gutahura abo babeshyi”.

Ishyirahamwe ry’ Umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko iyo hari umukozi waryo cyangwa w’ ishami bakorana uvuzweho guhohotera impunzi, kuzaka ruswa, kunyereza ibiribwa rigatahura ko ari ukuri uwo mukozi yirukanwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA