AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

USA:Umwiyahuzi yarashe abantu , babiri bahita bahasiga ubuzima

USA:Umwiyahuzi yarashe abantu , babiri bahita bahasiga ubuzima
6-06-2022 saa 03:30' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 346 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 05, Kamena, 2022 muri Leta Philadelphia, USA, umuntu yarasiye abandi mu ruhame. Kugeza ubu ababaruwe bahasize ubuzima ni abantu babiri abandi bakabakaba 20 barakomereka.

Abashinzwe ubutabazi baraye mu kazi ko kujyana abakomeretse kwa muganga.

Polisi yo muri Philadelphia yatangaje ko byabereye aho imihanda ibiri yitwa Third and South streets ihurira.

Barindwi mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro byitiriwe uwabaye Perezida wa gatatu w’Amerika witwa Thomas Jefferson.

Umuvugizi wa biriya bitaro yavuze ko bariya barwayi bakigezwa kwa muganga umwe yahise apfa.

Iyi ni inshuro eshatu zikurikiranya mu gihe kitageze ku kwezi abantu barasira abandi mu ruhame.

Muri Leta ya Texas, USA, umusore w’imyaka 18 y’amavuko aherutse kurasa abana bari mu ishuri abicana n’abarimu babiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA