AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubufaransa bwataye muri yombi uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba zo muri Liberia

Ubufaransa bwataye muri yombi uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba zo muri Liberia
10-09-2018 saa 12:49' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1704 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’u Bufaransa bwatangaje ko bwataye muri yombi umugabo ucyekwaho kuba yari umukuru w’inyeshyamba mu ntambara ya mbere yo muri Liberia yabaye mu myaka ya 1990.

Ibi Leta y’Ubufaransa yabitangaje kuwa Gatanu tariki ya 7 Nzeri uyu mwaka.

Polisi y’Ubufaransa yavuze ko uyu mugabo watawe muri yombi yari yaramaze guhabwa ubwenegihugu bw’Ubuholandi, kuri ubu akaba yakoreshaga amazina ya Kunti K. Ashinjwa ibyaha byibasira inyokomuntu mu gihugu cya Liberia.

Bivugwa ko uyu mugabo yabaga mu mutwe wa Ulimo wavugaga ko urwanira kubohoza Liberia ngo uyigeze kuri demokarasi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo ashinjwa ibyaha by’iyicarubozo, ubwicanyi, ubucakara, gushyira abana mu gisirikare no kurya abantu byose byakorewe mu gihugu cya Liberia.

Kuva Kunti K yatabwa muri yombi kugeza magingo aya ntacyo aratangaza ku byo aregwa.

Abantu barenga ibihumbi 250 biciwe mu ntambara yo muri Liberia yo mu myaka ya 1990 naho abandi babarirwa mu bihumbi byinshi bateshwa ingo zabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA