AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubutumwa bwa Papa Francis kuri iyi ‘NOHELI’

Ubutumwa bwa Papa Francis kuri iyi ‘NOHELI’
25-12-2019 saa 13:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1187 | Ibitekerezo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis Papa Francis mu butumwa yatanze bujyanye n’ iyi noheli ya 2019 yavuze ko Imana idukunda twese n’ inkozi z’ibibi.

Yabibwiye abantu ibihumbi n’ibihumbi bari mu ijoro rya Noheli ku rusengero i Vaticano ryitiriwe Umutakatifu Petero.

Yagize ati "Ufite kuba uri mu byiyumviro bibi, ufite kuba warakoze ibi bikomeye…ariko Imana ikomeza kugukunda".

Hari bamwe babona ko yatangaje ayo magambo kubera ibyaha bishinjwa bamwe mu bayobozi ba kiliziya Katolika, harimo ibijyanye no gufata ku ngufu nk’ uko bigaragazwa n’ umunyamakuru , nk’uko bishikirizwa n’umumenyeshamakuru wa BBC.

Ku mugoroba Papa Francis arongera avugire ijambo muri uru rusengero nk’ uko bisanzwe ku ba Papa. Mu bitabiriye iyo misa harimo abana baturutse mu bihugu nka za Venezuela, Irak na Uganda.

Umunyamakuru Mark Lowen, avuga ko byerekana ko Papa afite ku mutima abagatolika bagera kuri miliyari 1 n’ibice bitatu kw’isi, ahangayikishijwe cyane cyane n’ ibibazo by’ abimukira n’abari mu ntambara ku isi yose.

Uyo mu papa w’imyaka 83 akomoka muri Argentine yavuze ati : "Noel itwibutsa ko Imana ibandanya itwereka urukundo idufitiye, n’aho twoba turi abanyabyaha ruharwa. Kuri njyewe, ku muntu uwo ari we wese, uyu munsi itubwira iti : ’Ndagukunda kandi nzahora ngukunda, kuko mu maso yanjye uri uw’ agaciro’".

Imana ntigukunda kubera ukora ibyiza. Igukunda ntacyo irebeyeho, vgusa. Urukundo rwayo ntiruva ku kungene umeze".

Papa yanacishijemo ibijyanye n’amabi avugwa muri kiliziya, n’isesagurwa ry’umutungo wa kiliziya.
Nk’ uko bitangazwa na France 24, Papa Francis yavuze ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ ikibazo cy’ intege nke za politiki, ibibazo bya Politiki, ubushomeri n’ ibibazo byo mu miryango. Gusa avuga ko iyo asuye imiryango ifite ibibazo asanga hari gahunda yo gukemura ibyo bibazo. Ati “Noheli ni umunsi wo kwizihiza icyizere cy’ ejo hazaza”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA